Abasenateri ba Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere bari mu gikorwa cyo kugenzura uko imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yubahiriza amategeko mu mikorere yayo.
Ni igikorwa cyatangiye ku wa 28 Nyakanga 2025, kizakorwa mu buryo bwo kugirana ibiganiro n’abahagarariye imitwe ya politiki yose iri mu Rwanda.
Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, Senateri Kaitesi Usta, yabwiye RBA, ko bateganya kuganira n’imitwe ya politiki yose yemewe mu Rwanda.
Yavuze ko intego nyamukuru ari ukumenya imiterere, imikorere n’imikoranire y’inzego z’imitwe ya politiki, kugenzura uko imitwe ya politiki yubahiriza ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu mikorere yayo no mu nzego zayo.
Bagamije kandi kureba uburyo imitwe ya politiki ifasha Leta mu nshingano yayo ihoraho yo kwigisha abaturage ndetse no kubafasha gukora politiki igendera kuri demokarasi.
Muri iki gikorwa, hazarebwa niba hari imbogamizi abagize imitwe ya politiki bahura na zo mu kubahiriza amategeko basabwa kubahiriza.
Mu Rwanda, imitwe ya politiki itandukanye ikorana binyuze mw’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO – National Consultative Forum of Political Organisations), yashinzwe hashingiwe ku ngingo ya 59 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryavuguruwe mu 2015.
Iri huriro rifasha imitwe ya politiki kuganira ku bibazo bireba igihugu, gutanga ibitekerezo ku miyoborere, ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatwa.
Nubwo imitwe ya politiki ifite intego zitandukanye, ihurira ku ntego rusange yo kubaka igihugu gitekanye, gifite ubukungu butera imbere, ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ni ni FPR Inkotanyi, PL, PSD, UDPR, PDI, PPC, PDC, PCR, PSP, PS Imberakuri na DGPR-Green Party.









