Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zitangaza ko zishyigikiye umugambi w’amahoro n’inzira y’ibiganiro hagati ya AFC/M23 na leta ya RDCongo.
Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ibiganiro hagati ya DRCongo na M23, ku buhuza bwa Qatar.
Yagize ati “Kubakira ku mbanzirizamushinga w’amasezerano y’amahoro yumvikanyweho muri Nyakanga hagati ya DRC na M23,hashingiwe ku mahame yasinywe muri Nyakanga 2025 hagati ya RDC na M23, ibiganiro byo muri iki cyumweru ni intambwe ikomeye mu rugendo rugana ku masezerano y’amahoro azafasha abaturage bo mu karere kubaho mu mahoro nyuma y’imyaka myinshi y’intambara.”
Yakomeje agira ati “Turongera gusaba ko ubwicanyi bukorerwa abasvile ako kanya kandi hakagaragara ibikorwa bifatika bigamije gushyigikira amahoro n’umutekano.”
Ku wa 27 Kamena uyu mwaka u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Amerika na Qatar bishyize imbaraga mu biganiro by’amahoro ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba .





