sangiza abandi

Perezida wa Sena yashimye umusanzu w’Itorero Angilikani rimaze imyaka 100 mu Rwanda

sangiza abandi

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yashimye umusanzu w’Itorero Angilikani n’uruhare mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda mu myaka 100 rimaze mu Rwanda, asaba  amadini ubufatanye mu gushishikariza abayoboke kwitabira ibikorwa bibateza imbere,bakumira ibyabayobya.

 Ni ubutumwa yatanze kuri iki cyumwerutariki ya 24 Kanama 2025, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ubwo itorero Angilikani ryizihizaga Yubire y’imyaka 100 rimaze  mu Rwanda.

Ni ibirori byari byitabiriwe  n’abayobozi batandukanye bibera mu karere ka Kayonza, Diyosezi ya Gahini,aho iri torero ryatangiriye.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yavuze ko mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashimira iri torero ibikorwa ryagiye rikora bihindura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ Hashize imyaka 100 hano i gahini hatangiriye umurimo w’ivugabutumwa ry’itorero Angilikani. Gahini, ikaba yarabaye igicumbi cy’iri torero mu Rwanda.

 Uhereye kuri iki gicumbi, itorero ryagiye rikura ,ryamamaza ubutumwa bwiza mu gihugu hose, rinagira uruhare rikomeye mu iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yavuze ko iyi sabukuru ari itangiriro ryo kurushaho gutera imbere no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ati “Iyi sabukuru y’imyaka 100 y’itorero Angilikani, itubere itangiriro n’urugendo rwo kurushaho gutera imbere haba mu kwamamaza ubutumwa bwiza no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda bityo dushimangire ya mvugo igira iti  roho nzima mu mubiri muzima.”

Yakomeje agira ati “Mu kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 100,turashima ibikorwa by’itorero Angilikani mu rugendo rwo gufatanya na leta mu kuzamura imibereho myiza y’abaturarwanda,iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza.”

Dr Karinda yashimye ubufatanye buri hagati y’itorero Angilikani mu bikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda by’umwihariko mu bikorwa by’uburezi, ubuvuzi n’ibindi .

Perezida wa Sena yasabye kandi amadini ubufatanye mu gukemura ibibazo by’amadini amwe akoresha nabi ubwisanzure mu myemerere.

Ati “  Mu rwego rwo guharanira ko amadini n’amatorero aba umusemburo w’imibereho myiza y’Abanyarwanda, hakenewe ubufatanye mu gukumira no gukemura ibibazo by’abakoresha nabi ubwisanzure mu myemerere,bagamije gushora bamwe mu baturage b’intege nke mu bikorwa bigira ingaruka mbi mu buzima bwabo n’ubw’igihugu muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Leta y’u Rwanda ikaba isaba gushyira imbere no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, no gushishikariza abayoboke ibikorwa bibateza imbere no gukunda umurimo kugira ngo twubake umuryango nyarwanda ushoboye kandi utekanye bityo amadini n’amatorero bibe isoko y’amahoro n’iterambere rirambye by’igihugu cyacu.”

Yasabye kandi gufatanyiraza hamwe gucyemura ibibazo bikiri mu muryango nyarwanda birimo amakimbiranne mu mriyango, ubuzererezi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko no guta ishuri n’ibindi.

Mu 1925, ni bwo Itorero Angilikani mu Rwanda ryatangiriye i Gahini mu Karere ka Kayonza, rishinzwe na Geoffrey Holmes, umusirikare w’Umumisiyoneri ukomoka mu Bwongereza wari uturutse i Kabare muri Uganda

Uyu munsi Angilikani ireberera ibigo by’amashuri 1 300, amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (21), kaminuza eshatu n’ibitaro bitatu, n’Ikigo cy’Ubuvuzi bw’Ingingo cya Gahini kimaze gufasha abasaga 872.000.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibi birori by’imyaka 100 Angilikani imaze mu Rwanda
Abayoboke b’iri torero bari bitabiriye ibi birori
Pasiteri Rutayisire Antoine nawe ni umwe mu bitabiriye ibi birori

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka