Ambasaderi Vincent Karega yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Algeria, Ahmed Attaf, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.
Amb Karega yavuze ko gushyiraho Ambasade y’u Rwanda muri Algeria, ari intambwe ishimangira ubushake bwa politiki bw’ibihugu byombi mu kuzamura umubano mwiza.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro Ku wa 16 Nyakanga 2025, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi batandukanye, barimo Vincent Karega wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Algeria.
U Rwanda na Algeria bisanzwe ari ibihugu by’inshuti ndetse mu bihe bitandukanye byagiranye amasezerano.
Muri Nyakanga uyu mwaka, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare.
Kuva mu 1982, u Rwanda na Algérie byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.
Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.
Perezida Kagame Kagame mu Kwezi kwa Kamena 2025, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algérie ku butumire bwa mugenzi we Abdelmadjid Tebboune.
Ni uruzinduko rwasize u Rwanda rutangaje ko rugiye gufungura Ambasade muri iki gihugu kiri mu Majyaruguru ya Afurika, ndetse Ambasaderi Vicent Karega akazaba afiteyo ibiro.





