Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, bikuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi bikanongera ishoramari ryambukiranya imipaka.
Yabivugiye i Harare muri Zimbabwe, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira 2026, ubwo yitabiraga inama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize COMESA, aho yari ahagarariye Perezida Paul Kagame.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Intebe yavuze ko bihugu bidashobora kugera ku ntego zabyo byonyine, ahubwo ko bikwiye guhuza imbaraga no kubaka isoko ry’akarere ritanga amahirwe ku baturage no ku bacuruzi.
Yagize ati “Mu gihe ubukungu bw’isi burushaho guhangana, nta gihugu gishobora kugera kuri izi ntego zose cyonyine. Tugomba kurushaho kwihuza, guhuza imbaraga dufite no guteza imbere isoko ry’akarere rifasha abaturage bacu n’abashoramari gutera imbere.”
Yashimangiye ko hakenewe kuvana amasezerano mu nyandiko, agashyirwa mu bikorwa, cyane cyane mu gukuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi, koroshya imikorere ya gasutamo no kunoza amategeko agenga ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize COMESA
Ati “Tugomba kuva ku masezerano tukihutira kuyashyira mu bikorwa. Hakenewe kongera imbaraga mu gukuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi, koroshya imikorere ya gasutamo, kunoza imikorere mu mategeko agenga ubucuruzi, guhuza uburyo ibihugu bikoramo no gushimangira uburyo bwo gukemura ibibazo bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.”
Yavuze kandi ko hakenewe kongera ishoramari ryambukiranya imipaka, koroshya uburyo bwo kubona igishoro no gushyiraho ubufatanye buhuza abikorera n’amahirwe y’ubucuruzi aboneka muri COMESA.
Yagaragaje uruhare rw’inganda n’ikoranabuhanga mu guteza imbere ubukungu

Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko iterambere ry’inganda ari ingenzi mu guhanga imirimo, kwagura ibikorwa by’ubukungu no kugabanya ukwishingikiriza ku bicuruzwa bituruka mu mahanga, haba ibikomoka ku buhinzi cyangwa ibindi bicuruzwa byatunganyijwe hanze.
Minsitiri Nsengiyumva yashimangiye ko kurushaho gukoresha ikoranabuhanga byafasha koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kuvugurura serivisi za gasutamu no korohereza abacuruzi kubona amakuru y’amasoko.
Yibukije ko u Rwanda rwakiriye inama nyunguranabitekerezo y’abafatanyabikorwa muri Kanama 2026, igamije gutegura ingamba za COMESA ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) no kwagura uruhare rw’abaturage mu bukungu bw’ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibihugu bya COMESA bifite amahitamo yo gukomeza guhura n’ingaruka z’imihindagurikire ya politiki n’ubukungu ku isi, cyangwa bigafatanya kubaka akarere karushaho kwihangana no gutera imbere.
Yashimangiye ko intego y’isoko rusange atari uguhuza ibihugu gusa, ahubwo ari ukongera imbaraga zabyo binyuze mu bufatanye, kuko inzitizi n’amacakubiri bikomeza kubaho bigira ingaruka ku bihugu byose.
Inama ya 25 ya COMESA yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Isoko Rimwe, Ejo Hazaza Hamwe”, yibanze ku iterambere ry’inganda ridashyira bamwe inyuma, ishoramari no kurushaho kwihuza mu bukungu bw’akarere.
Iyi nama igamije guteza imbere akarere ka COMESA kakagira ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga, kongera amahirwe y’akazi no kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.










