Ubuyobozi bwa Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park, bwatangaje ko guhera tariki 15 Nzeri 2025, amasaha yo kwakira abasura iyi pariki aziyongera.
Iyi pariki y’ubukerarugendo iherereye hagati y’Akarere ka Gasabo na Kicukiro, yatangaje ko izajya yakira abayisura guhera saa 6:00 za mu gitondo kugeza saa 9:00 z’ijoro.
Ni icyemezo kigamije guha abayisura umwanya munini wo kuryoherwa no kurushaho kugira ubunararibonye bwihariye ku byiza nyaburanga biyirimo.
Ubusanzwe abasura iyi pariki baryoherwa no kuruhuka birebera ibidukikije birimo ibiti n’inyoni nziza, ndetse ku babikunda bagasobanukirwa byimazeyo n’uburyo bwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Si ibi gusa kuko harimo na resitora iba irimo amafunguro ndetse n’ibinyobwa, ku buryo abahasura barushaho gusabana.
Nyandungu Eco-Park ni umwe mishinga y’iterambere yashyizweho hagamijwe kugaragaza uburyo ubukerarugendo bujyana no kurengera ibidukikije.
Ni gahunda yabanje mu mishinga migari yo kubaka umujyi wa Kigali mu buryo bwiterambere ariko bunagira uruhare mu kurengera ibidukikije.





