sangiza abandi

Joseph Kabila yanyomoje abavuga ko agiye kwisubiza ubutegetsi

sangiza abandi

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imyaka 18, yanyomoje itangazo ryamwitiriwe rivuga ko agiye gusubira ku butegetsi.

Barbara Nzimbi usanzwe ari Umujyanama wa Jospeh Kabila yifashishije urubuga rwa X, yavuze ko imbuga iryo tangazo rivuga ibijyanye no kwisubiza ubutegetsi ryacishijweho, atari iza nyazo.

Ati” Hari inyandiko nyinshi ziri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zivuga ibitari ukuri kuri Senateri Joseph Kabila Kabange. Ndamenyesha abantu ko itangazo iryo ari ryo ryose rigenewe itangazamakuru ryerekeye uwahoze ari Umukuru w’Igihugu risohorwa kandi rigengwa n’ibiro bishinzwe itangazamakuru nsanzwe nyobora.”

Muri izo nyandiko mpimbano zitiriwe Kabila hagaragaragamo ko agiye “Kwisubiza ubutegetsi.”

Bagize bati “Banyekongo ndagira ngo mbabwire ko ngiye kugaruka ku butegetsi, kuko abansimbuye baroshye igihugu mu muriro. Mva ku butegetsi nasize ubutegetsi bwubaha itegeko nshinga, kandi nsiga ari amahoro, ariko byose byahindutse ikibuga cyo kurwaniramo. Benshi ubwo nagendaga bavugaga ko ariryo herezo ryange kuba muri politiki, uyu munsi ndababwira ko ngarutse ku mpamvu z’imibabaro abanyekongo bakomeje gucamo.”

Muri iri tangazo bitaramenyekanye uriri inyuma, rivuga ko ibiri kuba muri Congo, bidashobora gukomeza kwihanganirwa cyangwa ngo akomeze guceceka mu gihe igihugu cye kiri gukomeza kurohwa mu manga n’abamusimbuye aho gushakira abanyekongo amahoro n’iterambere, basenye n’ibyari byarubatswe, kandi bica n’abo benegihugu.

Ati “Ubu nditeguye ngiye gusubira ku butegetsi ngiye kubikora ku mpamvu zo gushakira abanyekongo amahoro n’umutekano no kubaka igihugu cyambyaye.”

Joseph Kabila agiye kumara igihe cy’amezi atanu mu mujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa RDC, nyuma yo kuhagera muri Mata avuye mu buhungiro aho yari amaze umwaka n’igice.

Joseph Kabila nyuma yo kugera mu Burasirazuba bwa RDC, yagiye agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye bari ku ruhande rwa AFC/M23, ibi bitishimiwe na Leta ya Congo ndetse Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC rwamusabiye igihano cy’urupfu, rumushinja ko ari Umunyarwanda agambanira igihugu.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka