sangiza abandi

Perezida Kagame yagize Maj. Gen. Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara na Maj. Gen. Andrew Kagame umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj. Gen. Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, na Maj. Gen. Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa mbere, tariki ya 14 Ukwakira 2024, rivuga ko Maj Gen Alex Kagame asimbuye Major General (Rtd) Amb Frank Mugambage ku myanya w’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Maj Gen Alex Kagame yari amaze igihe gito asoje inshingano nk’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander, muri Mozambique.

Maj Gen Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara.

Maj Gen Andrew Kagame yasimbuye Maj Gen Emmy Ruvusha uherutse kugirwa Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]