Akanama gashinzwe ubucuruzi mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EABC) kemeje gahunda yo kuzamura ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu bigize uyu muryango, ku buryo bizava kuri 15% bikagera kuri 40% mu mwaka wa 2030.
Ibi byagarutsweho nyuma y’inama yateraniye i Kigali ku wa 11 Ukwakira 2024, yiga ku bwisanzure bwa serivisi zitwara abantu mu kirere, ubwikorezi, inganda, ubukerarugendo n’imikorere ya serivisi n’abatanga serivisi.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Veronica Nduva yagaragaje ko ijanisha ry’ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya EAC uhagaze kuri 15% muri 2024, ariko uyu mubare ukaba ukiri muto kubera inzitizi zihuriweho zirimo n’umusoro kubyoherezwa mu mahanga (NTBs).
Nduva yasabye abikorera guteza imbere ubucuruzi bwa EAC, ashimangira ko inyungu z’akarere ziruta inyungu z’igihugu kimwe, aho isoko rya EAC rya miliyoni 312$ ari rinini cyane kuruta amasoko y’imbere mu gihugu.
Abayobozi ba guverinoma y’u Rwanda, n’abagize EABC na EAC bemeje ko bishoboka ko bazamura ubucuruzi bw’akarere bukava kuri 15% bukaba bwageze kuri 40% mu 2030.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe yongeye gushimangira ko abakuru b’ibihugu bya EAC biyemeje gahunda yo kwishyira hamwe ndetse no gusigasira intambwe yatewe yo gukemura ibibazo by’ubucuruzi n’ishoramari hagati ya EAC.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yongeye gushimangira ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gufatanya n’abikorera mu guteza imbere kwishyira hamwe kwa EAC. Ashimangira ko ari ngombwa kunoza umusaruro n’ibyoherezwa mu mahanga kugira ngo bongere ibicuruzwa na serivisi bikenerwa mu karere, ku Mugabane wa Afurika, no ku rwego Mpuzamahanga.
Umuyobozi wungirije wa EABC, Dennis Karera yatangaje ko inama y’abikorera yavuyemo ibyifuzo bifatika byo kuva mu magambo ujya mu bikorwa, ati “Intego dusangiye ni ukongera ubucuruzi hagati ya EAC no gushimangira umubano w’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda n’ibindi bihugu by’abafatanyabikorwa ba EAC”.









