Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, tariki 18 Nzeri 2025 yasuye Umujyi w’ikoranabuhanga wa EHang Future City i Guangzhou mu Bushinwa, yihera ijisho ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote (Drones) zitwara abantu.
, Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa EHang, Lu Rucheng, yakiriye Minisitiri Dr Biruta n’intumwa ayoboye abaganiriza byimbitse ku bijyanye n’ikoranabuhanga ry’izi ndege n’umutekano wazo n’uburyo zigenzurwa.
Minisitiri Dr Biruta yasobanuriwe kandi uburyo izi ndege zakoreshwa mu bukerarugendo, mu bwikorezi, ndetse no mu gutanga ubufasha bwihutirwa.
Minisitiri Biruta yashimye umuhate w’uruganda rwa EHang mu guhanga udushya ndetse n’iterambere ryarwo ridasanzwe mu ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta asuye ibi bikorwa mu gihe u Rwanda rwamaze gutangiza mu buryo bw’igerageza utudege tutagira abapoloti mu gutwara abantu.
Indege zatangijwe mu Rwanda zizwi nka ‘eVTOL’ zikorwa n’Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang. Zikoresha amashanyarazi ku kigero ya 100%.
U Rwanda ruri mishinga yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere bwifashishije drones cyane ko rugeze kure uwo kubaka ikigo cy’icyitegererezo cya drones cyitezweho kuzaba kiri ku rwego mpuzamahanga, ‘Drone Operation Centre’.










