Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Jenerali MK Mubarakh, yakiriye itsinda rigizwe n’abasirikare n’abarimu 27 baturutse mu Ishuri rya Gisirikare rya Zambia, bari mu ruzinduko rwo kwigira ku Rwanda.
Iri tsinda riyobowe na Colonel Elias Zulu, riri mu Rwanda kuva ku itariki ya 28 Nzeri kugeza kuya 4 Ukwakira 2025, mu rwego rwo kwiga no gusobanukirwa n’urugendo rw’impinduka igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo, ndetse n’uruhare rwarwo mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yagejeje ku bashyitsi ishusho rusange y’impinduka RDF yagezeho n’uburyo izo mpinduka zatanze umusanzu mu mutekano w’umugabane wa Afurika.
Mu ijambo rye, Jenerali Mubarakh yashimye cyane Ingabo za Zambia ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri rya gisirikare ry’icyo gihugu, kubwo guhitamo kuza mu Rwanda mu gikorwa kijyanye n’uburezi bw’akazi ka gisirikare.
Yavuze ko uru ruzinduko rugaragaza umubano ukomeye n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye no kongerera ubushobozi abasirikare.
Ati “U Rwanda rw’uyu munsi ni igihugu cyahindutse cyane. Hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ariko twavuye aho twari twakira ingabo z’amahoro, none ubu natwe dutanga umusanzu mu kugarura amahoro hirya no hino ku mugabane.
Yakomeje agira ati” U Rwanda ni igihugu gitekanye kandi gifite icyerekezo k’iterambere rirambye nubwo hakiri ibibazo by’umutekano mu Karere.”
Colonel Elias Zulu, uyoboye itsinda ryasuye RDF, yashimiye ingabo z’u Rwanda uburyo babakiriye n’uko babafashije kugera ku ntego z’uruzinduko rwabo.
Yavuze ko byabafashije kumenya byinshi ku ruhare RDF yagize mu iterambere ry’igihugu, bihuzwa n’intego z’amasomo bari bazanywe no gukurikirana.
Yongeyeho ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byabahaye ishusho nyayo y’amateka y’u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uburyo igihugu cyabashije kwiyubaka no gukira ibikomere by’ayo mateka mabi.
Iri tsinda ryasuye n’Inzu Ndangamurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside (Campaign Against Genocide Museum), ndetse rizakomeza gusura ibindi bigo bya Leta n’ibya gisirikare bitandukanye mu rwego rwo kunguka ubumenyi bushingiye ku bunararibonye bw’u Rwanda.











