Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko nta muntu wemerewe kugera mu bice wigaruriye afite ibyangombwa by’ingendo na Viza yahawe na Leta ya Kinshasa.
Iki cyemezo AFC/M23 yagifashe nyuma yaho ubutegetsi bwa Kinshasa nabwo bwafashe icyemezo cyuko nta muntu uturutse mu duce tugenzurwa na AFC/M23 wemerewe kugera aho Leta igenzura.
AFC/M23 igasobanura ko igihe cyose Leta itazemera ibyangombwa byayo, nayo itazemera ibyayo.
Ikomeza ivuga ko umuntu wese wifuza kugera mu duce twabohowe nayo agomba kwitwaza viza yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha za AFC/M23.
Abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko ibi byaba biganisha ku kwiyomora kwa Kivu y’Epfo n’iya Ruguru, kuri Leta ya Kinshasa.
Iki cyemezo cyo gutesha agaciro ibyangombwa bya leta y’i Kinshasa bije bikurikira ibindi bitandukanye uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu wagiye ufata birimo gushyiraho abayobozi b’intara naba za teritware ndetse n’urwego rw’ubutabera.
Ku rundi ruhande, Kinshasa nayo isa n’iyakuye amaso ku duce twabohowe n’uyu mutwe uyirwanya, kuko yagiye idushyiriraho ingamba zikomeye zituma abahatuye bahezwa, kugeza ubu benshi mu batuye mu Burasirazuba bwa Congo bajya gushakira serivisi mu bihugu by’ibituranyi.



