U Rwanda rwatangije ku mugaragaro Gahunda y’Igihugu yo Kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima (National Biodiversity Strategy and Action Plan) ya 2025-2030, hagamijwe iterambere rirambye.
Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri, tariki ya 7 Ukwakira, ku munsi wa kabiri w’Inama ya ISO iri kubera i Kigali mu Rwanda.
Iyi gahunda yatangijwe hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yerekeranye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ya ‘Convention on Biological Diversity’ yasinywe i Rio de Janeiro mu 1992.
Ubwo yatangizaga iyi gahunda, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’igihugu mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kugera ku iterambere rirambye.
Ati” Igihombo Isi iterwa no kwangirika kw’urusobe rw’ibinyabuzima kibarirwa muri tiriyari 10 z’amadolari ya Amerika buri mwaka. Ibi si imibare gusa; ni impuruza ikomeye idusaba guhaguruka vuba. Kuko iyo ibinyabuzima bikomeje kugabanuka, n’imirire yacu irahungabana, kubona amazi meza birushaho kugorana, ndetse n’ubuzima bw’abantu bukagerwaho.”
Yongeyeho ko kurengera ibinyabuzima ari ugukomeza kubungabunga ubuzima bw’abantu n’ahazaza h’ibiragano biri imbere.
Ati” Si inkuru z’ibihuha. Birashoboka rwose ko iterambere ry’igihugu rishoboka rihujwe no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Niyo mpamvu tugomba kubaho twubaha kandi tubungabunga ibidukikije.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, avuga ko iyi gahunda yubakiye ku rugendo rw’imyaka 30 u Rwanda rumaze mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, birimo kongera amashyamba, kurinda inyamaswa no kuteza imbere imishinga ishyigikira iterambere rirambye.
Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu, ikazatwara asaga miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika, zizakoreshwa mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi butangiza ibidukikije no kongera ubuziranenge bw’urusobe rw’ibinyabuzima.
Ni gahunda kandi ihura n’icyerekezo cy’Igihugu cya Viziyo 2050 na politiki y’Iterambere rirambye rishingiye ku kubungabunga ibidukikije (Green Growth and Climate Resilience Strategy) biri muri Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST2).








