Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bahabwa icyangobwa kibemerera gushinga uruganda rwenga ibisembuye hanyuma bakajya bakora inzoga zitujuje ubuziranenge rwihishwa.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro yagiranye na RBA, ubwo yavugaga ku kibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje guhitana abantu benshi muri iyi minsi.
ACP Rutikanga yavuze ko izi nzoga zikomeje kwivugana abatari bake zidakorwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa abazikora bashaka kuzigurisha gusa bisanzwe, ahubwo ko hari n’inganda zisanzwe zifite ibyangobwa bizemerera gukora inzoga runaka ariko zikitwikira uwo mutaka w’uko zemererwe zigakora izitujuje ubuziranenge bwihishwa.
Yagize ati “ Izi nzoga z’inkorano zikorwa n’abantu batandukanye hari abantu bazikora ku giti cyabo aho batuye mu ngo zabo, hari abazikora bagamije kuzigurisha bisanzwe ariko hari n’inganda zisanzwe zifite ibyangobwa bizemerera gukora inzoga zitwaza icyo cyangobwa zigakora ibindi bitemewe rwihisha”.
ACP Rutikanga yavuze ko izo nganda usanga mu gutangira zarerekanye ibikoresho byemewe zizakoresha n’imashini zabugenewe kugira ngo zihabwe uburenganzira ariko zamara kwemererwa zigatangira gukoresha ibintu bitemewe.
Yakomeje agira ati “ Hari uruganda usanga rwemewe kandi ruzwi ko rukora ubintu runaka bizwi ariko inyuma mu gikari ugasanga bafite urundi hari ruganda rutandukanye n’urukorera imbere hagaragara kuko ibintu rukora, aho rukorera ibyo bakoresha byose nta kintu na kimwe cyemewe ugasanga ni umwanda gusa”.
Inzoga zitujije ubuziranenge ni kimwe mu bibazo byahagurukije inzego zitandukanye zirimo iz’Ubuzima n’Umutekano bitewe n’uko zikomeje guhitana abatari bake.
Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko kuva tariki 2 Gashyantare kugeza ku ya 12, 2026, amavuriro yo mu Turere rwa Bugesera, Ruhango, Nyamagabe na Rwamagana amaze kwakira abaturage 229 banyoye inzoga zitujuje ubuziranenge, 28 muri bo bakaba bamaze gupfa.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, ACP. Dr Tugireyezu Oreste, yatangaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge bazireba bakurikije uburyo zakozwemo n’ibyo zakozwemo.
Dr. Tugireyezu avuga ko abakora izo nzoga bakoresha ibinyabutabire birimo Methanol, asobanura ko iyo Methanol iyo igeze mu muburi unanirwa kuyivanamo, ahubwo ikajya mu bwonko, mu mpyiko, mu nda no mu mara igatangira kugira ingaruka.
ACP Rutikanga yavuze ko inzego zitandukanye ziri gukorana kugira ngo harebwe uburyo Methanol igera mu bantu bakora izi nzoga zitujuje ubuziranenge ndetse basuzume uko abazicuruza bagomba kuzitanga ku baje kuzishaka.







