sangiza abandi

M23 yivuganye umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR

sangiza abandi

Colonel wari uzwi ku izina rya Ukwishaka, Nouvelle, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR, yaguye mu mirwano ikomeye muri Teritwari ya Masisi.

Ni imirwano, yahuje ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) rifatanyije n’umutwe wa FDLR, abacanshuro na Wazalendo..

Ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza afite imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov (AK-47), bivugwa ko ariwe, nubwo aya makuru ataremezwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa FDLR.

AFC/M23 ivuga ko yirwanyeho ubwo ingabo za Leta ya Congo zifatanyije na FDLR zayigabaho ibitero, igahitana bamwe mu barwanyi babo, barimo n’uwo muyobozi wo ku rwego rwa Colonel.

Ku rundi ruhande, inzego za Leta ya Congo ntizari zatangaza ku mugaragaro iby’aya makuru mu gihe akomeje gukwirakwirazwa.

Iyi mirwano ivugwa ko yabereye mu duce tumaze igihe tuberamo ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi n’ingabo za FARDC, aho M23 ikomeje kwagura ibirindiro byayo, mu gihe FARDC ivuga ko iri guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu rwego rwo kugarura ituze n’umutekano.

FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) yashinzwe mu mwaka wa 2000, igizwe ahanini n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda (ex-FAR) n’Interahamwe bahungiye muri Congo nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mutwe umaze imyaka irenga 30 ukorera mu burasirazuba bwa Congo,aho ushinjwa kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturage, ubwicanyi, gusahura no kwishora mu bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

Mu bihe bitandukanye, FDLR yakunze kuvugwaho gukorana cyangwa kwifashishwa n’ingabo za Leta ya Congo mu kurwanya indi mitwe yitwaje intwaro, nubwo ubuyobozi bwa Kinshasa bwagiye bubihakana kenshi.

bi byagiye biba intandaro y’amakimbirane ya dipolomasi hagati ya RDC n’u Rwanda, rushinja FDLR kuba umutwe urimo abasize bakoze Jenoside kandi ugikomeje gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano warwo.

Amakuru atangwa n’abakurikirana ibya gisirikare mu karere avuga ko Colonel Ukwishaka (Nouvelle) yari umwe mu bayobozi bafite ijambo rikomeye mu mikorere ya FDLR, by’umwihariko mu duce twa Masisi.

Bivugwa ko yari ashinzwe ibikorwa by’imirwano no guhuza ingabo mu bice bitandukanye.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka