Umudage Kretschy Moritz ukinira ikipe ya Never Say Never (NSN) Development Team ni we wegukanye Tour du Rwanda ya 2026, akoresheje amasaha 23, iminota 8 n’amasegonda 48.
Uyu musore yegukanye Tour du Rwanda yari ifite ibilometero 997 byakinwe mu duce umunani twatangiye ku cyumweru tariki 22 Gashyantare 2026, tuzenguruka Intara zose z’Igihugu.
Moritz abaye umukinnyi wa mbere ukomoka nu Budage akaba nuwa kane ku mugabane w’Uburayi wegukanye Tour du Rwanda mu mateka yayo.
Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2026 kakiniwe mu Mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 83,8, kegukanywe n’Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan, akoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 37.
Mu gace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2026 kakinwe kuri iki Cyumweru, umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Team Amani, yasoje ku mwanya wa karindwi, asigwa n’uwa mbere ho amasegonda atatu.
Ni ku nshuro ya mbere kuva Tour du Rwanda 2026 Umunyarwanda asoreje hafi nu gace kayo.
Ku rutonde rusange Umunyarwanda Niyonkuru Samuel ukinira Team Amani yasoje ku mwanya wa 16, asigwa n’uwa mbere iminota 5’51”.
Nta Munyarwanda urayegukana kuva yashyirwa ku rwego rwa 2.1 muri 2019.
Abegukanye uduce twabanje:
Etape1: Umunya-Israel, Einhorn Itamar [NSN Development Team], Gicumbi- Rwamagana
Etape2: Umunya Esipanye Martí Soriano Pau ukinira Never Say Never (NSN) Development, Nyamata- Huye
Etape3: Umuholandi Jurgen Zomermaand ukinira Dévelopment Picnic, Huye- Rusizi
Etape4: Umubiligi De Clercq Matthijs ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, Rusizi- Rubavu
Etape5: Umudage Jermaine Zemke w’imyaka 20 ukinira Rembe Rad-net, Rubavu- Rubavu
Etape 6: Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya NSN Cycling Team, Rubavu- Musanze.
Etape 7: Umunya-Brazil Ribeiro Bravo Henrique w’imyaka 19 ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, Musanze – Kigali
Ni ku nshuro ya 18 Tour du Rwanda yakinwaga kuva yashyirwa ku rwego Mpuzamahanga muri 2009. Kuva icyo gihe, abakinnyi 844 ni bo bamaze kuyitabira, barimo 254 b’Abanyarwanda ari na cyo gihugu gifitemo benshi.
Kuri iyi nshuro, abakinnyi 84 baturuka mu makipe 17 ni bo bitabiriye, barimo 51 bari bakinnye ku nshuro ya mbere, ni mu gihe abasoje iri siganwa ari 65.










