sangiza abandi

King James yemeje ko agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

sangiza abandi

Ruhumuriza James wamamaye mu muziki Nyarwanda nka King James yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku Mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Werurwe 2026 King James yasangije abamukurikira amashusho ye aho yatangaje ko igihe ari iki ngo akore igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Ati ” iki nicyo gihe cyo gukora igitaramo cy’imyaka 20 maze mu muziki, nifuzaga rero kubatumira”

Iki gitaramo cya King James giteganyijwe kuba tariki ya 01 Kanama 2026 , ni mu gihe aho kizabera ndetse n’uburyo bwo kwinjira uyu muhanzi yatangaje ko azabitangaza mu minsi iri imbere.

King James agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, mu gihe aheruka gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Ndi Uwawe” yaje isanga iyitwa ikirezi yakoranye na Zuba Ray yo yagiye hanze muri Mutarama 2026.

Mu buto bwe King James yakuze yumva azaba umucuruzi kuko yabonaga ariko kazi yakora kakamubyarira inyungu , gusa muri 2006 afite imyaka 16 y’amavuko yaje gukirigitwa n’inganzo ubwo yari asoje umwaka wa kabiri w’ayisumbuye, icyo gihe nibwo King James yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Niwowe nkunda” gusa ntiyamenyekana cyane ndetse bimuca intege aba ahagaritse umuziki.

Muri 2008 King James yagarutse mu muziki maze ahera ku ndirimbo yakoranye na Danny Nanone bise “Akamunani” , nyuma yo kuririmba muri iyi ndirimbo benshi mu nshuti ze barimo na Producer Lick Lick bamubwiye ko akomeje gukora yazavamo umuhanzi mwiza.

King James yahise ashyira ingufu ze mu muziki, maze asohora indirimbo yise “Intinyi” ariyo ya mbere yakoze wenyine, iyi yakurikiwe n’iyitwa “Naratomboye” ari nayo yatumye King James atangira kwamamara mu ruhando rwa muzika Nyarwanda.

Mu rugendo rw’imyaka 20 amaze akora umuziki King James yakozemo indirimbo nyinshi zabaye ikimenyabose, yakozemo Album nyinshi zirimo: umugisha, Umuvandimwe, biracyaza, n’izindi nyinshi, King James yegukanyemo Kandi ibihembo byinshi birimo Salax Awards, Primus Guma Guma Superstar , n’ibindi byinshi.

King James yemeje ko agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka