sangiza abandi

Abahanga mu by’imitekerereze bo mu Rwanda, U Burundi na RDC bahuriye i Kigali

sangiza abandi

Abahanga  mu by’imitekerereze bo mu Rwanda, U Burundi na RDC , basanga ibibazo by’umutekano byakunze kuranga akarere, bikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza ibibazo byo mu mutwe .

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026, ubwo i Kigali hatangiraga inama y’iminsi ibiri , yatangiye  ku wa 9-11 Werurwe 2026.

Iyi nama  yateguwe n’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR).

Ibiganiro byayitangiwemo byagarutse ku ishusho y’ibibazo by’umutekano muke mu Karere n’uruhare rwabyo mu guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe ndetse barebera hamwe icyakorwa mu guhangana na byo.  

Umunyamabanga Mukuru wa CPR, Rev. Pastor Samuel MUTABAZI ,yavuze ko iyi nama igamije gusasa inzobe ku bibazo by’ihungabana , hagamijwe kureba uko abantu bafashwa guhangana na byo.

Ati “  Intego dufite ni iyo kwigiranaho kugira dusangizanye ubwo bunararibonye, cyane ko twese dufite imishinga yo kurwanya ihungabana  kandi tumaze igihe tubikoraho. Niduhuza imbaraga, tuzafata ingamba zizatuma  turwanya iryo  hungabana .”

Avuga ko abantu  barenga 3000 bamaze  kwakirwa mu bigo bifasha abantu kuganirizwa ku bibazo byo mu mutwe .

Yavuze ko nubwo imico y’abatuye mu karere itandukanye ariko usanga amateka ajya gusa kuko kakunze kwibasirwa n’intambara.

Ati “ Amateka y’ibihugu byacu aratandukanye ariko dufite n’ibintu byinshi duhuriyeho. Bishingiye ku muco, ubuhahirane, indimi . Icyo twitaho kurusha ibindi, ni abantu babigize umwuga , tugatyazana, tukareba uko twahangana n’ihungabana.”

,Umukozi wa RBC ushinzwe ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe , Mukamana Adelithe , asanga kuba abatuye mu bihugu bya RDC,u Burundi n’u Rwanda baganiriye ku bibazo bihari, bifite icyo bivuze.

Yongeyeho ko ibi biganiro,bizarushaho gutanga ubumenyi bw’uburyo abantu bakwiye gufasha gukira ihungabana.

Ati “ Uyu munsi hateranye n’abagize ibiyaga bigari, bisangiye amateka menshi, birimo intambara ahenshi. Ibibazo by’umuturanyi byanze bikunze, nawe bikugeraho.”

Akomeza agira ati “Iyo umuntu uri iruhande rwawe ahungabanye araguhungabanya nawe. Ni byiza ko abantu ko twiga, tubirwanyiriza hamwe . Kuko ni dukirira hamwe, bizazana umutekano atari ku Banyarwanda gusa ahubwo n’abandi.”

Umukozi wa Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, ushinzwe guteza imbere ibikorwa byimakaza ubumwe n’imibanire myiza, Nikuze Donatien, avuga ko ikibazo cy’ihungabana kikiri ikibazo ndetse bikunze kugaragara mu gihe cyo kwibuka .

Yongeyeho ko kugeza ubu intambwe yo gukira ibikomere ishimishije ariko hakiri urugendo.

Ati “ U Rwanda rwanyuze mu bihe bigoye bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kandi aho tugeze harashimishije.

Akomeza ati “Iyo ubuzima bwo mu mutwe butameze neza n’ibindi byose biranga. Iyo umuntu , abasha gutekereza neza, abasha gutenganyiriza ahazaza, abasha kugira umurongo w’ibyo agomba gukora birafasha. “

Akarere k’ibiyaga bigari kakunze kwibasirwa n’intambara zatumye umubare mwinshi w’abaturage bagirwa impunzi abandi bagira ibibazo bitandukanye birimo n’ibyo mu mutwe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]