Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza yataye muri yombi umuyobozi ushinzwe amasomo (Prefet des études) ku ishuri ryo muri aka Karere, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo ya rubanda.
Uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza, ndetse Polisi yatangaje ko n’umugore w’uyu mugabo bikekwa ko bakoranye ibi byaha, nawe ari gushakishwa.
Uyu mugabo asanzwe ari ari umuyobozi w’ishuri ushinzwe amasomo ‘Prefet des études’ muri rimwe mu mashuri yo mu karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko uyu muryango ukurikiranyweho gusaba inguzanyo ya Lambert ntibayishyure, gutanga sheki zitazigamiye, kutishyura ideni ry’amafaranga y’inzu bubatse bari banatuyemo n’ubundi buriganya byose hamwe birenga amafaranga miliyoni 150 Frw.
Ni ibirego byagiye bitangwa na bamwe mu bamugurije bakanaguriza umugore we.
Abakurikiranwa basanzwe batuye mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, amakuru avuga ko uyu mugore yahise atoroka bigitangira guhwihwiswa ko ashobora gufunganwa hamwe n’umugabo we.
Amakuru akomeza avuga ko akigira hanze y’igihugu yoherereje ubutumwa bugufi umugabo we amumenyesha ko yagiye, anamushimira ko babanye neza ndetse kuva icyo gihe telefone ye ntiyongeye kuyisubiza ku murongo.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUNOTA ko uyu mugabo afunze, ndetse ko dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha buri kuyikurikirana.
Ati “Polisi twaramufashe tumushyikiriza ubugenzacyaha.”
Polisi isaba abantu kwirinda gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko kuko bitazihanganirwa, ababikora bazafatwa kandi bakabiryozwa.



