Camille Ndikumana

Theogene Nshimiyimana

Theogene NSHIMIYIMANA, ni umunyamakuru w'umunyarwanda ubimazemo imyaka icyenda. Azobereye mu gutara inkuru z'ubutabera n'izindi zivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru w'ikinyamakuru Umunota

Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo ku bufatanye n'izindi nzego ndetse n'abaturage bakomeje gukumira abakora ibikorwa bitemewe bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage birimo n'ubujura bwa Moto.
Imiryango n'inshuti za Karasira Aimable Uzaramba alias Prof. Nigga uheruka gutangazwa ko yitabye Imana ,umunsi wo kumuherekeza bwa nyuma wamenyekanye.
Umusore wo mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara wakekwagaho gufata abagore ku ngufu, kwiba n'ibindi Polisi yamurashe arapfa
Ubushinjacyaha bw'u Rwanda burarega abaganga batatu bakorera ku bitaro bya Nyanza icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake aho basiragije umubyeyi wari ugiye kubyara umwana agapfa,gusa abaregwa bahakana ibyo baregwa.
Urukiko rw'ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwaburanishije umwana na se ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, aho baregwa kwica bakubise inkoni umukecuru ufite uburwayi bwo mu mutwe.
Umubyeyi wabyaye impanga z'abana batatu icyarimwe aravuga ko nta bushobozi afite agasaba abagiraneza ko bamufasha akabona ikibatunga
Uwaregwaga ni umusaza w'imyaka 73 witwa Mundere Vianney utuye mu mudugudu wa Ruvuzo mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza,aho ubushinjacyaha bwari bwamureze icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake aho yaregwaga kwica umukecuru baturanye w'imyaka 86 witwa Sarah Mukabutera.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza hafungiye umwarimu wigisha ku ishuri ribanza akekwaho kwiba mugenzi we akoresheje ikoranabuhanga.
Umuryango w'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Ntongwe (AGSF) urashimira ubuyobozi bw'igihugu cy'u Rwanda bwabubakiye inzu y'amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi by'umwihariko ikubakishwa amabuye, kuko ariya mabuye nayo afite amateka yifashishijwe n'abatutsi birwanaho n'ubwo nyuma baje kurushwa imbaraga bakicwa.
Umuturage wo mu murenge wa Mwendo ho mu karere ka Ruhango mu ntara y'Amajyepfo, yagwiriwe n'urukuta rw'ishuri ahasiga ubuzima,ubwo hari mu gikorwa cy'umuganda rusange kuri uyu wa Gatandatu.