sangiza abandi

Nyanza:Abaganga bashinjwa gusiragiza umubyeyi kugeza umwana we apfuye bitabye urukiko

sangiza abandi

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burarega abaganga batatu bakorera ku bitaro bya Nyanza icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake aho basiragije umubyeyi wari ugiye kubyara umwana agapfa,gusa abaregwa bahakana ibyo baregwa.

Abaregwa ni Docteur Dukundane Jean Marie Vianney, Munyaneza Emmanuel na Habimana Festus.

Bitabye urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko taliki ya 16/10/2025 ahagana i saa kumi z’umugoroba bakiriye umubyeyi wari utwite ngo bamubage kuko yari avuye(transfer) ku kigo nderabuzima cya Gahombo,maze ageze ku bitaro bya Nyanza abaganga baramurangarana aho kumuha ubufasha bwihuse.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Ntibakoze ibyo bagombaga gukora”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko abaganga bamusiragije bamwaka fotokopi y’indangamuntu y’umukuru w’umuryango akabereka numero z’irangamuntu y’umukuru w’umuryango maze barabyanga.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Byarangiye yibyaje kuko yasiragijwe umwana arapfa”

Ibyo ubushinjacyaha buvuga burabishingira ku buhamya bw’umuforomo wo ku kigo nderabuzima cya Gahombo uvuga ko umubyeyi iyo yitabwaho umwana we atari gupfa.

Bukanabishingira kandi ku buhamya bwa nyina w’uriya mubyeyi wari urwaje umurwaje wavuze ko abaganga basiragije umubyeyi kugeza umwana apfuye, bukanabishingira nanone ku buhamya bw’umugabo w’uriya mubyeyi uvuga ko yaterefonwe yakwa indangamuntu kandi yari ari kure bityo abaganga ngo banze kwakira Umubyeyi bose bakajya bamunyuraho batamwitayeho.

Umushinjacyaha ati”Babe bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje batabangamiye ubutabera”

Docteur Dukundane Jean Marie Vianney, Munyaneza Emmanuel na Habimana Festus baburanye bahakana ibyo baregwa.

Bavuze ko mu busanzwe batakira umuntu uko yaje ko ahubwo bakira umuntu bitewe n’uko ababaye(arembye).

Bavuze ko umubyeyi bamwakiriye neza bamwambika ibigenerwa umubyeyi ugiye kubagwa maze haza undi mubyeyi uri kuva cyane bahita bamuheraho bamusoje kumubyaza haza undi mubyeyi nawe wari umeze nabi nawe bamwitaho kandi byose byabaga babanje gusobanurira umubyeyi wa mbere akabyumva ndetse akabyemera ko babanza abandi kuko ari bo bababaye cyane.

Umwe muri bo yagize ati”Iyo tutababanza twashoboraga gutakaza abantu babiri aribo umubyeyi n’umwana”

Bavuga ko umubyeyi ubarega inda ye yari ifite amezi arindwi nyuma yababwiye ko ashaka kwituma bamushyira ku gitanda abyara umwana unaniwe arapfa.

Bavuga kandi ko nta bugenzuzi bw’ibyangombwa bakora kuko baba batabishinzwe haba hari abashinzwe kugenzura ibyangombwa bidakorwa n’abaganga bityo ntawamubajije fotokopi y’indangamuntu kuko batabishinzwe.

Umunyamategeko wunganira abaregwa we yabwiye urukiko ko abakiriya be nta cyaha bakoze ko uriya umubyeyi yaje baramwakira bagera naho bamushyira muri ‘Tegereza'(aho umurwayi ashobora gushyirwa isaha n’isaha akaba yakwitabwaho).Kuri we,avuga ko ibyabaye ku bakiriya be ari ibyateye bimeze nka Slogan imwe kuko biheruka no kuba ku baganga bo ku kigo nderabuzima cya Busoro i Nyanza.

Yongeyeho ko abakiriya be bafunzwe n’impamvu atavugira mu rukiko maze agasaba ko abakiriya be bafungurwa bagasubira mu miryango yabo dore ko batanatoroka ubutabera kuko batuye ndetse bakagira aho babarizwa.

Aba baganga batawe muri yombi muri Mata 2026 bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Umucamanza atazangaza icyemezo muri uku kwezi Kwa Gicurasi 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]