Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage bakomeje gukumira abakora ibikorwa bitemewe bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage birimo n’ubujura bwa Moto.
Ni muri urwo rwego mu ijoro ryakeye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Rwesero Polisi yafashe itsinda ry’abagabo batatu bakekwaho kwiba moto bakazitwara mu mashyamba bagahita bazibaga ku buryo bazitwaraga ari amapiyesi (Spare parts) bakayashyira mu zindi moto babaga baribye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUNOTA.COM ko abafashwe bafatanywe moto ebyiri (02) barimo kuzikuraho ibyuma byazo bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, ubugenzacyaha(RIB) bwatangiye iperereza, kandi ibikorwa byo gufata n’abandi birakomeje.
Polisi yashimiye abaturage bakomeje gusobanukirwa ko umutekano ari inshingano rusange aho bimakaje umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bagasabwa kubikomeza.
Polisi yakomeje iburira uwariwe wese utekereza gukora ibinyuranyije n’amategeko by’umwihariko abishora mu bujura guhita babihagarika kuko uwo ari we wese uzajya ubigaragaramo Polisi itazamwihanganira ahubwo azajya afatwa agashyikirizwa ubugenzacyaha(RIB) amategeko akubahirizwa.








