Umugabo wo mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, arakekwaho kwica umugore we akoresheje icyuma nyuma na we akikomeretsa ku ijosi, mu gihe bari bamaze amezi umunani babana, aho abaturanyi bavuga ko babanaga mu makimbirabe.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gatagara, Akagari ka Jango, mu murenge wa Ruli, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ari bwo bamenye iby’uru rupfu, bavuga kandi ko uyu muryango wari usanzwe urangwa n’amakimbirane, aho bombi bashinjanyaga ubuhemu ariyo mpamvu bahise bacyeka ko umugabo ari we waba wishe uyu mugore we babanaga.
Hapfuye umugore DUSABIMANA Marie w’imyaka wavukaga mu karere ka Ruhango naho umugabo we RUKUNDO Innocent w’imyaka 24 uvuka mu karere ka Karongi, aracyahumeka yajyanwe ku bitaro bya Ruli ngo yitabweho n’abaganga.
Amakuru kandi avuga ko umugabo ashobora kuba yishe umugore akoresheje icyuma akakimutera mu muhogo no mu nda yarangiza na we agashaka kwiyica muri ubwo buryo kuko nawe afite ibikomere mu muhogo no mu nda. Icyuma cyagaragaye mu cyumba barimo kiriho amaraso.
Polisi yamenye iby’iki kibazo ihita itabara, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyateye urupfu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye UMUNOTA.COM ko Polisi yamenye, ariko ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze.
Ati: “Ayo makuru twayamenye ndetse Polisi yihutira kujyayo, ariko nta bimenyetso bigaragaza ko habayeho kwicana hagati yabo, ni yo mpamvu inzego zishinzwe iperereza zatangiye kubikurikirana.”
Uyu mugabo n’umugore we bari ngo baraje mu Murenge wa Ruli gushaka imibereho, bakora akazi ko gupagasa mu birombe by’amabuye y’agaciro. Bari bamaze amezi umunani babana ariko batarasezeranye imbere y’amategeko.








