sangiza abandi

Al Hilal SC yatandukanye n’umutoza Guy Bukasa

sangiza abandi

Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani yatandukanye n’umutoza uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Bukasa nyuma y’ukwezi n’iminsi mike amaze ayitoza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2026 nibwo ikipe ya Al Hilal SC ikina Shampiyona y’u Rwanda yatangaje ko yatandukanye na Guy Bukasa wayitoje muri CECAFA Kagame Cup nyuma y’uko yanze kuba umutoza wungirije no gutoza ikipe ya kabiri ya Al Hilal.

Guy Bukasa yari yatangajwe nk’umutoza wa Al Hilal tariki 4 Nyakanga 2026, yahawe amasezerano y’umwaka umwe ndetse n’inshingano zo kureberera iterambere ry’amakipe y’abato mu byiciro byose no gutoza ikipe ya kabiri.

Bitewe n’uko muri icyo gihe aribwo Al Hilal itarifite umutoza mukuru nyuma yo gutandukana na Laurențiu Aurelian Reghecampf, Guy Bukasa yahawe inshingano zo gutoza ikipe nkuru ndetse niwe wari umutoza wayo muri CECAFA Kagame Cup yabereye i Kigali.

Muri CECAFA Kagame Cup yegukanwe na Rayon Sports, Al Hilal yabashije kwegukana umudari w’umuringa uhabwa ikipe ya gatatu nyuma yo gutsinda Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo ariko uyu siwo musaruro iyi kipe yifuzaga kuko ari nayo kipe yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe ariko birangira isezerewe muri 1/2.

Kugeza ubu Al Hilal izakina Shampiyona y’u Rwanda yamaze kubona umutoza mukuru Josef Zinnbauer ndetse yamaze no gutangira akazi, yari yasabye Guy Bukasa ko yafata inshingano yari yahawe mbere ariko arabyanga ari nabyo byatumye impande zombi zihitamo gutandukana.

Guy Bukasa yari yageze muri Al Hilal avuye mu ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’abatarengeje imyaka 23.

Guy Bukasa yatoje andi makipe atandukanye arimo FC Saint-Éloi Lupopo, Dauphin Noir na AS Nyuki, ariko yanatoje mu Rwanda amakipe arimo Rayon Sports, Gasogi United na AS Kigali.

Guy Bukasa yatandukanye na Al Hilal SC Omdurman

Photos:

[fluentform id="3"]