Umusore wo mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara wakekwagaho gufata abagore ku ngufu, kwiba n’ibindi Polisi yamurashe arapfa
Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iravuga ko hashize iminsi abaturage bo mu Karere ka Gisagara bashyira mu majwi umusore witwa Nzabarinda Alphonse, w’imyaka 22 ukomoka mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save mu kagari ka Rwanza.
Nzabarinda bikekwa ko yakoraga ibikorwa bigayitse byo guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage, birimo ubujura bwo gutega igico ndetse no gufata ku ngufu abakobwa n’abagore.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUNOTA.COM ko taliki ya 10 Gicurasi 2026 abaturage bamenyesheje Polisi yo mukarere ka Gisagara ko bamubonye yikoreye ibintu anitwaje intwaro gakondo arimo kwinjira mu gashyamba kitwa Cyezuburo kari mu murenge wa Save, aba Polisi bahageze yarababonye ariruka, umwe mu bapolisi aramurasa arapfa.
Polisi yasanze Nzabarinda Alphonse yari amaze igihe gito afunguwe mu igororero rya Huye rizwi nka Karubanda, aho yari yarahaniwe ibyaha by’ubujura bwitwaje intwaro gakondo.








