sangiza abandi

Gahunda yo guherekeza Karasira Aimable (Prof.Nigga) yamenyekanye

sangiza abandi

Imiryango n’inshuti za Karasira Aimable Uzaramba Alias Prof. Nigga uheruka gutangazwa ko yitabye Imana ,umunsi wo kumuherekeza bwa nyuma wamenyekanye.

Karasira Uzaramba Aimable wahise ari umwarimu muri Kaminuza akanaba umuhanzi, Taliki ya 06/05/2026 nibwo inkuru mbi yatangajwe n’ubuyobozi bw’igororero yari afungiyemo ko yitabye Imana azize kunywa imiti irengeje urugero rw’iyo yari asanzwe anywa.

Inshuti ze zahafi zivuga ko taliki ya 13/05/2026 ari bwo hari bube umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe bibere kuri salle ya Saint Etienne mu Biryogo, naho ku wa Kane taliki ya 14/05/2026 akaba ari bwo azashyingurwa.

Biteganyijwe ko hazabanza kujya gufata umubiri we ku bitaro bya Kacyiru(RFI), akazasezererwa kuri salle ya Saint Etienne, hagakomeza igitambo cya Misa kuri paruwasi gatolika ya Regina Pacis nyuma agashyingurw mu irimbi rya Rusororo.

Karasira wari umaze imyaka itanu aburana mu nkiko, urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza nirwo rwari rwaramuhamije icyaha kimwe mu byaha yaregwaga n’ubushinjacyaha akatirwa gufungwa imyaka itanu.

Yitabye Imana ku munsi yari bufungurweho arangije igihano cye n’ubwo ubushinjacyaha bwari bwarajuriye.Apfuye afite imyaka 48, gusa mu bihe bitandukanye yavugaga ko afite uburwayi butandunye burimo n’ubwo mu mutwe.

Mbere gato y’uko afungwa Karasira yakundaga gutangaza ibiganiro ku muyoboro wa YouTube aho yavugaga ko uburwayi afite birimo ubwoba ahorana n’agahinda gakabije,abiterwa n’ibikomere by’amateka y’ubuzima umuryango we wanyuzemo avuga ko byamugizeho ingaruka.

Cyakora itsinda ry’abaganga ryaherukaga kumupima ryemeje ko arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza, we aburana aho yaburanye akanakora ibihano bye muri Gereza ya Mageragere,ubwo yari arangije ibihano bye yitegura gutaha akaba ari bwo hatangajwe inkuru mbi y’urupfu rwe yatunguye benshi.

Photos:

[fluentform id="3"]