Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo igitaramo cy’amateka gitegerejwe n’abatari bake mu Rwanda ndetse no mu bihugu bituranye narwo kibe. Iki ni igitaramo cya Move Africa cyatumiwemo umuraperi Doja Cat ugiye gutaramira bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.
Ni igitaramo kizaba ku munsi wo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026, kizabera mu nyuba y’imyidagaduro ya BK Arena, imaze kwandika amateka yo kwakira ibitaramo bikomeye.
Iki gitaramo cya Global Citizen Move Afrika gitegurwa n’umuryango Global Citizen, kigamije guteza imbere umuziki n’iterambere ry’urubyiruko binyuze mu guha urubyiruko imirimo.
Move Africa igiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu nyuma y’inshuro ya mbere muri 2024, ubwo hatumiwemo umuraperi Kendrik Lamar n’inshuro ya kabiri mu 2025 ubwo hatumirwaga umuhanzi John Legend.
Byitezwe ko muri iki gitaramo abagera kuri 80 % by’abazaba bari gukoramo imirimo bazaba ari urubyiruko rwo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ibi bigaragazwa nk’amahirwe akomeye yahawe urubyiruko rwo muri Afurika ndetse n’umwanya wo kugaragaza impano zikomeye z’Abanyafrika mu muziki n’imyidagaduro.
Ni umunsi uzaba udasanzwe, kuko ari ubwa mbere Doja Cat azaba agiye kuririmba ku mugabane wa Afurika, ndetse biri mu byatumye iki gitaramo kizitabirwa n’abavuye impande nyinshi zitandukanye za Afurika y’Iburasirazuba ndetse no hanze yaho.
Doja Cat amazina ye nyakuri ni Amala Ratna Zandile Dlamini, yavukiye mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite Se ukomoka muri Afurika y’Epfo, ibintu byatumye rimwe na rimwe agaragaza ko yifuza guhura no kugaruka muri Afurika afitemo inkomoko.
Abafana bazitabira iki gitaramo biteze kumva zimwe mu ndirimbo ze zamamaye ku Isi zirimo ‘Paint the town red’, ‘Agora Hills’, “Need to Know”, “Streets”, “Say So”, “Kiss Me More”, “Woman” n’izindi.
Doja Cat kandi yagiye aririmba mu bitaramo bikomeye ku Isi birimo GRAMMY, yanegukanye igihembo cyayo ku ndirimbo ye “Kiss Me More”.
Mu mwaka ushize wa 2025, Doja Cat yaririmbye mu bitaramo bikomeye birimo MTV Video Music Awards (VMAs) aho yaririmbye indirimbo ye nshya “Jealous Type”.
Doja Cat kandi ni umwe mu byamamare bikunze kugaragara mu myambaro idasanzwe nko muri MET Gala, bituma benshi bategerezanyije amatsiko kureba imyambaro azaserukamo ubwo azaba ataramira i Kigali.
Doja Cat akunze kwigaragaza mu buryo budasanzwe
Doja Cat yagiye aseruka mu buryo bwihariye muri MET Gala
Yongeye kugaragara mu myambaro idasanzwe muri ‘Fashion week’ i Paris mu Bufaransa