sangiza abandi

Dr Bizimana yaganiriye na Gen. Faye ku mateka ya Jenoside

sangiza abandi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakiriye umunya-Sénégal, Gen. Babacar Faye, wahoze mu Ngabo zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gen. Faye ari mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, anitabira n’Inama Mpuzamahanga ku Kurwanya Jenoside, aho yatanze ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’amahanga mu bihe bya Jenoside n’amasomo yakwigirwamo.

Uru ruzinduko rwe rwahuriranye kandi n’igikorwa cyo kuzirikana imyaka 30 ishize Umuryango IBUKA utangiye urugendo rwo kwibuka no guharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside.

Mu biganiro yagiranye na Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène, bagarutse ku kamaro ko gukomeza kubika ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe gusigasira ukuri no kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside.

Uru ruzinduko rwa Gen. Babacar Faye rwerekana ubufatanye mpuzamahanga mu gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko itazongera kubaho ukundi, haba mu Rwanda no ku isi hose.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]