sangiza abandi

Leta yahagurukiye abitwaza izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bagahenda ibindi bicuruzwa

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko hari gukorwa ubugenzuzi ngo harebwe ko hari abazamura ibiciro by’ibicuruzwa bitwaje izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori, kuko igiciro cya mazutu kitazamutse.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Antoine Marie Kajangwe, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 19 Mata 2026.

Kajangwe yavuze ko hirya no hino mu Gihugu hari gukorwa ubugenzuzi mu masoko, harebwa niba nta bari kwihisha inyuma y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bakazamura ibiciro by’ibindi bicuruzwa kandi bidakwiye.

Yagize ati: ” Ibiciro ntabwo byagakwiye kuzamuka ku bicurizwa. Aho byaba, hari hari itsinda rya Leta riri gukora ubugenzuzi mu masoko atandukanye.”

Yavuze ko mazutu ari yo ikora cyane ku gice cy’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, kandi igiciro cyayo kikaba kitarazamutse ahubwo hazamutse lisansi, bityo ko nta mpamvu yatuma ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka.

Yagaragaje ko hari n’abatwara abagenzi kuri moto zikoresha amashanyarazi, na bo bihisha inyuma y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bakazamura ibiciro, avuga ko nta ho izo moto zikwiye guhurira na byo zidakoresha Peteroli.

Kuva ku wa 17 Mata 2026, mu Rwanda hatangiye gukurikizwa ibiciro bishya by’ibikomika kuri Peteroli, aho litiro ya lisansi yageze ku mafaranga 2,938 Frw mu gihe Mazutu yo ikiri ku mafaranga 2,205 Frw akurikizwa kuva ku wa 4 Mata 2026.

Leta yaburiye abitwaza izamuka ry’ibikomoka kuri peterori bakazamura ibiciro by’ibindi bicuruzwa

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]