Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe yahumurije Abaturarwanda ko ibikomoka kuri peteroli mu gihugu bihari kandi ko inzego zitandukanye zikomeje gukurikirana ko bitabura.
Yabigarutseho kuri iki cyumweru mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda ku ngamba Leta ifite mu guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori.
Yashimangiye ko abantu bakwiye gutuza ntibahangayikishwe n’iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori, kuko Leta y’u Rwanda yiteguye guhangana n’iki kibazo, abantu bagakomeza kubibona.
Ati “Amavuta arahari, abantu ntibahangayike. Turakomeza dukorane n’inzego zitandukanye ndetse n’abikorera nihagira igihinduka tuzabibamenyesha.”
Kajangwe, yavuze ko hari ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ku bukungu, harimo gushaka uburyo amavuta yakomeza kuboneka mu Gihugu aho yaturuka hose.
Yavuze ko nubwo umuhora wa Hormouz ufunze, u rwanda rukomeza gushaka uburyo rubona amavuta kuko hafi 70% by’aza mu Rwanda aturuka mu Buhinde na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kandi ho akibasha gutambuka.
U Rwanda ruracyabasha kubona amavuta ku isoko mpuzamahanga ku kigero cya 80%, ndetse Leta yijeje gukomeza gukorana n’inzego zitandukanye kugirango akomeze kuboneka.





