Dr. Tedros uyobora World Health Organization (WHO) yashimye uburyo Ngabo Karegeya washinze ubukerarugendo bushingiye ku muco bwitwa “Ibereye rya Bigogwe”, yahinduye ubuzima bwe bwo mu bwana akabugira isoko y’iterambere no gusangiza abandi amateka y’umuco Nyarwanda.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko akunda u Rwanda, anashimira Ngabo ku bukerarugendo yatangije bwishimirwa n’abatari bake.
Yagize ati: “Nkunda u Rwanda! Warakoze gusangiza inkuru yawe, Ngabo.
Urukundo n’umubano ufitanye n’inka zawe n’agace ukomokamo birihariye cyane. Birashimishije kubona warahinduye ubuzima bwawe bwo mu bwana ukabuhinduramo ubunararibonye mu kwakira abandi. Komeza ube umuntu wita ku bandi. Nkwifurije ibyiza wowe na Visit Bigogwe.”
Ngabo Karegeya, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka “Ibere rya Bigogwe”, ni umushumba wavukiye akanakurira mu gace ka Bigogwe.
Yamenyekanye cyane kubera uburyo asangiza abantu ubuzima bw’inka, agaragaza urukundo azifitiye ndetse n’umuco ujyendanye nazo.
Mu butumwa Karegeye aherutse gusangiza abamukurikira ku rubuga rwa X, yavuze ko yakuriye mu nka ndetse azifata nk’umuryango we.
Ati “Nitwa Ngabo, ariko mu Rwanda banyita Umushumba.
Nakuriye mu nka kandi kuri njye ni nk’umuryango. Naremye ubukerarugendo mu cyaro cya Bigogwe, aho nakira abantu nkabigisha kuba abashumba nkanjye.”
“Ibereye rya Bigogwe” ni igitekerezo cy’ubukerarugendo cyatangijwe na Ngabo agamije kumenyekanisha umuco w’inka, aho abamusuye bahabwa amahirwe yo kwiga gukama, kwita ku nka, kunywa amata akiri mashya no gusobanukirwa n’ubuzima bwo mu cyaro.
Uyu musore yavuze ko yavutse nyina ajyanye ibyansi mu nka, bikaba byaratumye akurana na zo kuva akiri muto.
Uko yakomezaga kuzikunda no kumarana na zo umwanya munini, ni ko yatangiye no gusobanurira abazisuraga byinshi ku buzima bwazo, bituma abantu benshi barushaho gushishikarira gusura Bigogwe.
Kuri ubu, ibikorwa bya Ngabo bikomeje kwamamara ku rwego mpuzamahanga, aho asurwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakaryoherwa no kwiga ibijyanye n’ubuzima bw’inka n’umuco ugendanye nazo.






