Kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro gikuru cy’ Ingabo ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Sudani y’ Epfo (UNMISS) i Juba, abasirikare b’u Rwanda , bafatanyije na bagenzi babo bo mu bihugu bya Bangladesh, u Bushinwa, Ethiopia na Nepal,mu guhererekanya ubuyobozi.
Bakoze umuhango wa gisirikare wo guhererekanya ubuyobozi, aho Maj Gen Junhui Wu wagizwe Umugaba Mukuru w’ingabo za UNMISS yashyikirijwe inshingano.
Maj Gen Junhui Wu yashyikirijwe ubuyobozi asimbuye uwari Umugaba Mukuru w’agateganyo, Maj Gen Robert Yaw Affram, wari umaze igihe ayobora mu nzibacyuho nyuma yuko manda y’uwari Umugaba w’ingabo mbere ye, Lt Gen Mohan Subramanian, irangiye.
Uyu muhango wayobowe na Anita Kiki Gbeho, intumwa ihagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri UNMISS.








