Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda bose gukomeza guharanira ukuri no kukurinda, ashimangira ko kudahagurukira ukuri bishobora gutuma kugorekwa n’abagambiriye kuyobya abantu
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), aho yagaragaje ko n’ubwo ukuri gufite imbaraga zo gutsinda ibinyoma, bisaba ko abantu bagira uruhare mu kugushyira ahagaragara no kukurinda by’umwihariko ubutumwa yageneye urubyiruko.
Yagize ati: Mwe bato, mumenye ko ukuri n’ubwo tuvuga ko guca mu ziko ntigushye, ndetse igihe cyose gutsinda umwijima, ariko ntikwirwanirira. Bisaba abantu bahaguruka bakagushyira ahagaragara, bakoresheje ubwenge n’ubushishozi, kuko abarwanya ukuri bahora bashakisha uko bayobya abantu.
Madamu Jeanette Kagame yagaragaje ko abahakana cyangwa bagoreka ukuri badahwema gushaka amayeri mashya, bakoresha imbuga zitandukanye mu gukwirakwiza ibinyoma, ibintu byongerera ubukana ingaruka zabyo ku muryango nyarwanda.
Yashimangiye ko Abanyarwanda badakwiye kwicara barebera, ahubwo bagomba gukomeza kunoza uburyo bwo kuvuga no gusobanura ukuri, cyane cyane mu rwego rwo kurinda amateka n’agaciro by’igihugu.
Mu butumwa bwe, yagarutse no Ku babyeyi,abasaba kurera urubyiruko rufite ubushobozi bwo gutekereza, kubaza no gusesengura amakuru rubona, kugira ngo rubashe gutandukanya ukuri n’ibinyoma.
Yagize ati: “Tugomba kurera urubyiruko rusobanutse, rubasha kubaza, gusesengura, gushishoza, rukagenzura ukuri kw’imvano y’amakuru bumva, kandi ruvuga rushize amanga, rufite n’ibimenyetso bifatika. Tugomba kurera urubyiruko rufite umutima wo gukunda igihugu”.
Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye no gukurana indangagaciro zo gukunda igihugu, cyane cyane mu gihe cyo Kwibuka, aho hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Madamu Jeannette Kagame yibukije ko Abanyarwanda bazi neza amateka igihugu cyanyuzemo, kandi ko ejo hazaza heza hubakiye ku kuri kudahindurwa cyangwa ngo kugorekwwe.
Yagaragaje ko mu bihe byo Kwibuka hakunze kugaragara amagambo y’urwango, ariko ko Abanyarwanda bamaze kumenya uko yigaragaza, bityo bakaba bagomba kuyarwanya bakoresheje ukuri.
Yagize ati: “Iyo ayo majwi yongeye guhaguruka, turayumva tukayamenya kandi ntabwo tuyumva ducecetse, turayarwanya dukoresheje ukuri kwacu.”
Yasoje ashimangira ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza gusigasira amahoro n’icyizere, no kuraga abazabakomokaho igihugu cyiza.








