sangiza abandi

Perezida Kagame ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi muri Botswana

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi muri Botswana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2026, rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Botswana biherereye i Gaborone, kuri uyu wa 29 Mata 2026, uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ruzaba kuva tariki ya 6-7 Gicurasi 2026. 

Mbere yarwo, hazabanza kuba inama ya kabiri ya Komisiyo Ihoraho y’Ubuhahirane n’Ubufatanye ihuza Botswana n’u Rwanda, izwi nka Botswana-Rwanda Joint Permanent Commission on Cooperation, izaba ku wa 4-5 Gicurasi 2026.

Iyi nama ya JPCC igamije gusuzuma aho ibihugu byombi bigeze bishyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye, no kurebera hamwe inzego nshya zakwagurwamo ubufatanye, zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi n’ikoranabuhanga.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rutegerejweho gutanga umusaruro mu kongerera imbaraga umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Botswana, cyane cyane mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu no gusangira ubunararibonye mu miyoborere myiza.

Uru ruzinduko ruzagira uruhare mu gufungura indi miryango y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Afurika yo hagati n’iyo mu Majyepfo.

Photos:

[fluentform id="3"]