Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, uri mu ruzinduko rw’akazi i Riyadh mu Bwami bwa Saudi Arabia, yagiranye ibiganiro na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga muri iki gihugu, H.H. Prince Faisal bin Farhan Al Saud.
Minisiteri y’Ububanyi ibinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko aba bayobozi bombi bahuye ku wa Gatatu, tariki 29 Mata 2026.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yaboneyeho kumushyikiriza ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageneye Igikomangoma cy’iki Gihugu, H.R.H. Crown Prince Mohammed bin Salman.
Aba ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo bwo kurushaho guteza imbere umubano usanzwe hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Saudi Arabia, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari, ibikorwa remezo n’ingufu.
Umubano w’u Rwanda n’Ubwami bwa Saudi Arabia wubakiye ku bufatanye bw’ubukungu, dipolomasi, n’iterambere, aho ibihugu byombi byiyemeje kuwukomeza binyuze mu masezerano n’ingendo z’abayobozi bakuru.
Binyuze mu Kigega cya Saudi Arabia gishinzwe Iterambere (SFD), u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo yo kugeza amashanyarazi mu ngo ibihumbi 60 mu turere twa Muhanga, Kamonyi, na Gakenke.
Saudi Arabia kandi ni isoko ryagutse ry’umusaruro w’ubuhinzi bw’u Rwanda, cyane cyane imboga n’imbuto.
Si ibi gusa kuko ibihugu byombi bifite intego zihura mu bijyanye n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga binyuze mu “Vision 2030” ya Saudi Arabia na gahunda z’iterambere z’u Rwanda.











