Umuherwe Saidi Lugumi yagiriye inama yo kudakopa abakiriya umukunzi we Isimbi Alliance wamamaye muri Sinema nka Alliah Cool, wafunguye iduka ricuruza imyenda, inkweto n’amasakoshi y’abari n’abategarugori i Goma.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04 Gicurasi 2026 nibwo Alliah Cool yasangije abamukurikira amafoto ndetse n’amashusho y’ibihe by’ingenzi byaranze igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iri duka rye yise Cool Outfit Store, cyabaye ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2026.
Mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto Alliah Cool, yasangije abamukurira harimo n’umukunzi we akaba n’umuherwe Saidi Lugumi wamugiriye inama yo kwirinda gukopa abantu kuko bizarangira agiye kubishyuza bagashwana.
Lugumi yagize ati “Iri duka ni ryiza cyane, uzacuruze ariko ntuzakope umuntu kuko nubikora muzashwana ugiye kumwishyuza.”
Iduka Alliah Cool yafunguye ku mugaragaro mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ricuruza imyenda, inkweto, n’amasakoshi y’abari n’abategarugori rikaba ryatangiranye poromosiyo aho uri kugabanyirizwa 30% ku gicuruza uguze muri iyi minsi yaryo ya mbere.
Mu butumwa yatanze ubwo yafunguraga ku mugaragaro iri duka rye, Alliah Cool yavuze ko kuva mu bihe byashize yakoreraga mu Mujyi wa Goma, ariko byagera mu ijoro agataha , ahishura ko iri duka rije ari igisubizo ku batuye Umujyi wa Goma no mu nkengero zawo.
Ati “ Ntangira gukorera i Goma narangizaga akazi kare ntazi icyo gukora ku mugoroba. Ni yo mpamvu nafunguye iri duka kugirango njye ngira aho nkorera ku mugoroba. Ikindi kidasanzwe kuri iri duka ni urukundo mwampaye buri munsi, murakaza neza muri Cool Outfit Store…}
“Ndahari buri munsi kuva 16h30-20h00, kandi mwarakoze kuza kunshyigikira ejo”
Alliah Cool na Saidi Lugumi kwihishira byaranze aho basigaye bereka abafana babo ko bari mu munyenga w’urukundo.
Alliah Cool yafunguye iduka rye i Goma


Amashusho yaranze igikorwa cyo gufungura iri duka
Ubutumwa bwa Saidi Lugumi abwira Alliah Cool








