sangiza abandi

Tariki 5 Gicurasi 1994: Umunsi Umubikira Mukangango Gertrude yicishije Abatutsi i Butare

sangiza abandi

Tariki 05 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 29 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 125 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Guhera mu ntangiriro y’ukwezi kwa Gicurasi 1994, uko FPR-Inkotanyi yagendaga itsinda urugamba ari nako ihagarika Jenoside mu bice yabaga imaze kwigarurira, Guverinoma y’abajenosideri nayo yari iri gukaza umurego ishyira imbaraga mu kwihutisha ibikorwa  byo kwica Abatutsi.

Tariki 5 Gicurasi 1994, Umubikira Mukangango Gertrude yicishije Abatutsi ba nyuma bari barokotse ubwicanyi bwo ku wa 22 na 25 Mata 1994, bari bahungiye mu kigo cy’Ababikira yayoboraga cyari i Sovu muri Huye.

Muri icyo kigo, guhera tariki ya 17 Mata 1994, hahungiye Abatutsi barenga 10.000, bicwa mu byiciro bitandukanye.

Urubanza rwa Mukangango Gertrude rwabereye mu Bubiligi muri 2001, akatirwa igifungo cy’imyaka 15.

Nyuma y’aho afunguriwe, yanditse igitabo gipfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kinenga imikorere y’ubutabera kandi cyibasira cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje uruhare rwe muri Jenoside i Sovu, harimo n’ababikira bagenzi be bagize ubutwari bwo kumushinja.

Kuri iyi tariki RTLM yatangaje ko iyicwa ry’Abatutsi basigaye rigomba kwihutishwa.

Tariki 5 Gicurasi 1994 Radio RTLM yanyujijeho ubutumwa n’ibiganiro byinshi bikangurira abategetsi bose ba Hutu Power baba abanyapolitiki, abasirikare, abajandarume, Interahamwe n’Impuzamugambi gushyira imbaraga mu kwica Abatutsi ahantu hose bari bari baherereye. 

Ubwo butumwa bwakurikirwaga n’indirimbo za Simon Bikindi zigenewe gushyushya imitwe y’abicanyi. Abanyamakuru ba RTLM kandi bashyiragamo ubutumwa bavuga ko buvuye hirya no hino mu gihugu bishimira ko bishe abo bitaga ibyitso by’umwanzi ni ukuvuga Abatutsi.

RTLM yunganiwe na Radio Rwanda mu biganiro byayobowe na Jean Baptiste Bamwanga no mu butumwa butandukanye bwatanzwe n’abanyamakuru b’intagondwa ba Radio Rwanda barimo Froduard Ntawulikura, Augustin Hatari, Phocas Fashaho, Robert Simba n’abandi.

Kuri uwo munsi, umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, wasohoye itangazo ryamagana ibiganiro RTLM yahitishaga kuri Radiyo bihamagarira kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Umubikira Mukangango Gertrude yicishije Abatutsi ba nyuma bari barokotse ubwicanyi bwo ku wa 22 na 25 Mata 1994, bari bahungiye mu kigo cy’Ababikira yayoboraga cyari i Sovu muri Huye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]