sangiza abandi

Musanze:Polisi yahuguye abanyeshuri n’abarezi ku gukumira no kurwanya inkongi

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, ryahuguye abanyeshuri n’abarezi basaga 1000 bo mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Diyosezi ya Ruhengeri, (ETEFOP TSS), mu Karere ka Musanze, ku bijyanye no gukumira no kurwanya inkongi n’ingaruka zazo.

Ni muri gahunda y’iri shami igamije gusangiza abaturarwanda ubumenyi ku bijyanye n’inkongi, ibiziteza, uko zirindwa n’uburyo bw’ibanze bwo guhangana nazo mu gihe zibaye.

Beretswe  kandi uko bakwirinda inkongi ziturutse kuri gazi yifashishwa mu guteka, n’imikoreshereze y’ibizimyamuriro bitandukanye mu kuzirwanya.

Mu kiganiro yagiranye nabo, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Ignace Ngirabakunzi, yabasobanuriye ko ingamba zo kwirinda inkongi n’iby’ibanze mu kuzirwanya bishingira ku byaziteye.Yagize ati: “Ubukana bw’inkongi butandukanira ku cyaziteye, n’ibyo yakongeje ari nabyo bishingirwaho mu gufata ingamba zo guhangana nazo kandi vuba kuko uko inkongi imara umwanya ari nako yangiza byinshi.”

Yakomeje avuga ko inkongi ziri mu biteza umutekano muke, asaba abahuguwe kuzirikana ubumenyi bahawe, kuzabusangiza abandi no kuzibuka uko babyitwaramo igihe haba habaye inkongi ariko banihutira kubimenyesha Polisi kugira ngo bahabwe ubutabazi.

Umuyobozi w’ishuri Padiri Remedi Didier Dushyirehanwe yashimiye Polisi y’u Rwanda, ku bumenyi yabunguye ku birebana no gukumira inkongi ndetse n’ibyaha muri rusange, ashimangira ko bizabafasha, haba kuri bo ubwabo no kuri bagenzi babo kuko bazabasangiza ubu bumenyi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]