sangiza abandi

Amb. Bakuramutsa yashyikirije Perezida wa Slovenia impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda

sangiza abandi

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yashyikirije Perezida wa Slovenia, Nataša Pirc Musar, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.

Ni igikorwa cyabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Slovenia mu Mujyi wa Ljubljana, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026.

Banagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza guteza imbere umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Bagarutse ku kamaro ko kwagura ibikorwa bigamije koroshya ubucuruzi, ishoramari n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Slovenia. 

Umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Slovenia ushingiye kuri dipolomasi, ubucuruzi, uburezi n’izindi nzego zitandukanye . Slovenia ni kimwe mu bihugu byiyemeje gufungurira u Rwanda amarembo y’ubutwererane mu nzego zinyuranye, cyane ko ibihugu byombi bisangiye indangagaciro n’amateka. 

Uretse Slovenia, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa ufite icyicaro i Genève mu Busuwisi, amaze gushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu bihugu birimo u Busuwisi, Liechtenstein, Autriche (Austria), na Vatican (Holy See).

Uretse ibi bihugu kandi, Amb. Bakuramutsa anahagarariye u Rwanda mu biro bya Loni i Genève mu Busuwisi ndetse na Vienna muri Austraria ndetse n’indi miryango mpuzamahanga.

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yashyikirije Perezida wa Slovenia, Nataša Pirc Musar, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu

Photos:

[fluentform id="3"]