Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yasize hemejwe imishinga n’amateka bitandukanye harimo n’Iteka rya Minisitiri ryerekeye uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi, kuvanirwaho umusoro n’igihembo gihabwa umuntu watanze amakuru ku inyerezwa ry’umusoro.’
Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ishusho y’imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026, igaragaza ko bwakomeje kuzamuka no kugaragaza ubudahangarwa n’ubwo ku rwego mpuzamahanga hakomeje kuboneka ingorane. Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026.
Izamuka ry’ubukungu rigaragarira mu byiciro byose by’ingenzi harimo urwego rwa serivisi, urw’inganda n’ubuhinzi. Iri zamuka rishingiye cyane ku musaruro ushimishije w’urwego rw’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi, ikoranabuhanga mu itumanaho, n’ubuhinzi bugamije kohereza umusaruro mu mahanga.
Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Agence Française de Développement na Repubulika y’u Rwanda, yerekeye inguzanyo igenewe gufasha urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda gukomeza kwiyubaka.
- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y’Iterambere ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere nk’inzego zishinzwe ibikorwa by’Ikigega ‘Global Financing Facility for Women, Children and Adolescents Multi-Donor Trust Fund” n’Ikigega ‘Health Emergency Preparedness and Response Multi-Donor Trust Fund’ yerekeye impano igenewe umushinga w’u Rwanda wo kwitegura, guhangana no gushakira ibisubizo ibyorezo by’indwara hakoreshejwe uburyo bunyuranye.
- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo igenewe umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibishobora kububangamira.
- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo igenewe umushinga wo guteza imbere imibereho y’abaturage.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
Iteka rya Perezida ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga amatora y’abagize komite nyobozi ya buri nama y’igihugu (Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga).
Iteka rya Minisitiri rigena abagize Komite ishinzwe politiki y’isoresha, imiterere n’imikorere yayo.
Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa kugira ngo ikigo cy’imari iciriritse cyakira amafaranga abitswa cyongererwe igihe cyo gusora umusoro ku nyungu z’amasosiyete ku gipimo cya 0%.
Iteka rya Minisitiri ryerekeye uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi, kuvanirwaho umusoro n’igihembo gihabwa umuntu watanze amakuru ku inyerezwa ry’umusoro.
Iteka rya Minisitiri rigena aho umuntu atuye hahoraho, aho ubuyobozi nyabwo buri n’umubare w’ibyacurujwe mu mwaka usabwa kugira ngo ibitabo by’ibaruramari byemezwe mu byerekeye imisoro.
Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.
Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga bakurikira:
Bwana Mohamed Basheer Abdalla Mennawi, Ambasaderi wa Repubulika ya Sudani mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Madamu Huh Jungae, Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Bwana Sakamoto Atsuki, Uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga witwa Japan International Cooperation Agency (JICA), mu Rwanda.
Bwana Jim Hegarty, yasabiwe guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Irilande.
Mu bindi
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki 1 Nyakanga kugeza ku ya 10 Kanama 2026 hateganyijwe Itorero Indangamirwa ku nshuro ya 16, rizabera mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro.
Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri isozwa rya gahunda y’ibikorwa bihuza Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’Igihugu n’abaturage bigamije iterambere n’imibereho myiza ndetse n’umuhango wo gushyikiriza abaturage ibikorwa byakozwe uteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 202, mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2026, hateganyijwe imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rizabera i Kigali ku kibuga cy’imurikabikorwa cya Mulindi.











