Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, yatanze ikiganiro ku bitabiriye Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16, riri kubera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Ikiganiro yatanze uri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2026, cyibanze ku gushimangira indangagaciro z’Abanyarwanda, gukunda igihugu, ubuyobozi bwiza ndetse n’inshingano z’umuturage.
Aya mahugurwa azamara ibyumweru bitandatu, kuva tariki 1 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama 2026, yahurije hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda, ndetse n’abarangije neza gahunda y’Igihugu y’urugerero.
Mu kiganiro cye, Brig Gen Patrick Karuretwa yagaragaje amateka yihariye y’u Rwanda, agaruka ku rugendo igihugu cyanyuzemo rwavuye mu bihe bikomeye kikagera ku budaheranwa no ku iterambere rirambye, mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora.
Yanagaragaje icyerekezo igihugu gifitiye ejo hazaza, anashishikariza urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu kukigeraho.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ingenzi si ukongera kwibaza ngo, ‘Ni igihugu ki nshaka kubamo?’ Ahubwo ni ukwibaza ngo, ‘Ni umuturage umeze ute ngomba kuba we kugira ngo nubake igihugu nshaka?’’
Binyuze muri aya mahugurwa, abitabiriye bahabwa ubumenyi n’indangagaciro bibafasha kurushaho gukunda igihugu, kwimakaza imyitwarire iboneye n’umuco Nyarwanda, indangagaciro z’ubuyobozi, no kurushaho kugira inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.











