sangiza abandi

Rayon Sports yasinyishije Boris Gbenou ukina asatira izamu

sangiza abandi

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umukinnyi Boris Gbenou ukomoka muri Repubulika ya Centre Africa, ukina asatira izamu anyuze ku ruhande gusa akaba nta kipe yari afite.

Kuri iki Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2026 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje Boris Gbenou w’imyaka 22 nk’umukinnyi wayo mushya, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Boris Gbenou ni umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe ye y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu Gikombe cy’Afurika cyabaye muri 2023.

Boris Gbenou abaye umukinnyi wa 12 ikipe ya Rayon Sports isinyishije muri iyi mpeshyi, aba umukinnyi wa 6 w’umunyamahanga uyisinyiye nyuma ya Matumona Kanda Abbel, Charles Tchouplau, Antonio Atisso Kodjo, Ibrahim Djiangarey na Djiguiba Issa.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru nibwo Ibrahim Djingarey yageze mu Rwanda, mu gihe Charles Tchouplau yahageze mbere ndetse ubu ari mu myitozo ya Rayon Sports.

Abakinnyi b’abanyarwanda bamaze gusinyira iyi kipe barimo Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Nkundimana Fabio, Nizeyimana Moubarak na Muhoza Daniel.

Kugeza ubu Rayon Sports yanongereye amasezerano abarimo Nshimiyimana Emmanuel “Kabange” na Ganijuru Elie Ishimwe bombi bakina bugarira.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo iri gukorera i Gicumbi yitegura umunsi wa “Rayon Day” uzaba tariki 18 Nyakanga 2026, ikazakina na Gor Mahia ndetse na CECAFA Kagame Cup izakinirwa mu Rwanda kuva tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 8 Kanama 2026.

Kuri iki Cyumweru, Rayon Sports nkuru yakinnye na Rayon Sports y’abatarengeje imyaka 20 mu buryo bw’imyitozo, aho umukino warangiye Rayon Sports nkuru itsinze iy’abato ibitego 7-1 harimo ibitego 3 bya Muhoza Daniel, ibitego bibiri bya Ndayishimiye Didier, igitego kimwe cya Nizeyimana Moubarak ndetse n’igitego kimwe cya Uwimana Ami.

 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]