Nyuma y’uko hagaragajwe impungenge za Sitasiyo ya Lisansi yari itangiye kubakwa hejuru y’igitaka cyarunzwe kigakora umusozi ruguru y’inzu z’abaturage,kuri ubu ibyuma byari byatangiye gushingwa ngo iyi sitasiyo yubakwe byakuweho.
Ku muhanda Kigali-Muhanga uturutse i Kigali mbere yo kugera mu santere ya Runda, i bumoso ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, ni ho hari hari gushyirwa sitasiyo bigaragara ko ishobora guteza akaga Abaturage.
Ikibanza iri guterekwamo kubera ko hataringaniye, ni igitaka cyazanywe kikarundwa kugeza gikoze umusozi w’itaka ari ho hejuru yacyo hashakiwe ikibanza.
Muri metero nke munsi ya wa musozi wabyawe n’igitaka cyarunzwe, hari izindi nzu z’abaturage ndetse amazi n’itaka bituruka ahari gukorerwa ibi bikorwa binyura muri izo ngo.
Ubwo Ikinyamakuru umunota.com cyasuraga ahari gukorerwa iyi mirimo bamwe mu baturage bagaragaje impungenge z’iyi myubakire bari gukemanga bavuga ko ibi bishobora kuzigaragaza nyuma aho ingo zituye munsi y’uyu musozi wahakozwe w’igitaka ziri mu byago.
Umwe yagize ati”Iyi sitasiyo iri kubakwa rero urabona ko bayikoreye umusozi w’igitaka bagiye kuyiterekaho. Ni ukuvuga ngo bariya batuye munsi yayo isaha n’isaha babangamirwa yaba amazi n’ibindi biyiturukamo byabamanukiraho”
Undi yagize ati”Ese ko tujya twumva imodoka zabuze feri ziparitse zigateza impanuka, nawe reba ubu urabona imodoka yaruhukira he usibye kujya kugwa hejuru ya ziriya nzu z’abaturage?’
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere yabwiye umunota.com ko impungenge z’iyi Station zigaragara zatumye bajyayo nk’akarere kandi uyu rwiyemezamirimo akaba hari ibyo asabwa kugirango imirimo yo kuzamura inyubako za Station itangire.
Yagize ati”Hari ibyo twamusabye kutwereka byose mu bigaragara iyo abisobanura uko bizakorwa ubona ari ibintu bitateza ikibazo ku baturage. Ikindi ni uko iyo ubireba uri hakuno ugirango umusozi wamanutse ariko iyo uhegereye ubona ibitandukanye. Gusa hari ibyo asabwa gukosora kugirango umushinga we ukomeze neza”
Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize umunota.com ubagejejeho iyi nkuru ,kuri uyu wa Kabiri iyi sitasiyo yagaragaye ibyuma byari byarashinzwe ngo yubakwe byakuweho, ndetse harimo n’imashini n’imodoka ziri muri cya gitaka cyarunzwe kigakora umusozi.
Haribazwa niba hari gushyiwa mu bikorwa bimwe mu byo rwiyemezamirimo yasabwe gukosora no kunoza neza kugirango imirimo ye yo kubaka aha sitasiyo ikomeze.

Ibyuma byo kubaka sitasiyo byari byarashinzwe ubu byakuweho ntibigihari

Ibyuma byakuweho, hari kugaragara imodoka ipakira itaka, ndetse n’imashini









