Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko umunsi w’Igikundiro ‘Rayon Day’ waruteganyijwe kubera muri Sitade Amahoro wimuriwe muri Kigali Pele Stadium gusa umunsi uzaberaho wo wakomeje kuba tariki 18 Nyakanga 2026.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasohoye itangazo imenyesha abakunzi bayo, abafatanyabikorwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko habayeho impinduka y’aho umunsi wa ‘Rayon Day’ uzabera.
Rayon Sports yatangaje ko ‘Rayon Day’ izabera yimuriwe muri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo aho kubera muri Sitade Amahoro i Remera nk’uko byari biteganyijwe, gusa iyi kipe yambara ubururu n’umweru ntabwo yatangaje impamvu nyirizina yo kwimura aho ‘Rayon Day’ izabera.
Rayon Sports yongeyeho ko amasaha, gahunda n’ibirori byateganyijwe byo ntacyabihindutse.
Guhindura aho ‘Rayon Day’ izabera byajyanye no guhindura imiterere y’ibiciro by’amatike, aho Rayon Sports yamaze gutangaza ibiciro byo kuzicira kuri uyu mukino aho ari ibihumbi 5 Frw ahasanzwe, ibihumbi 10 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 50 Frw muri VIP n’ibihumbi 100 Frw muri VVIP.
Mbere ‘Rayon Day’ igiteganywa muri Sitade Amahoro, Rayon Sports yari yatangaje ko ibiciro byo kwinjira ari ibihumbi 3 Frw ahasanzwe, ibihumbi 30 Frw muri VIP, ibihumbi 50 Frw muri VVIP, ibihumbi 100 Frw muri Executive Seat na miliyoni 1.5 Frw muri Sky Box mu gihe uyu munsi wari kuzabera muri Sitade Amahoro.
‘Rayon Day’ ni umunsi w’ingenzi cyane ku bakunzi ba Rayon Sports kuko ariwo munsi iyi kipe yerekaniraho abakinnyi iba izakoresha mu mwaka w’imikino uba ugiye kuza ku makipe yombi, iy’abagore n’iy’abagabo ndetse ikipe y’abagabo ikigaragariza abafana ikina umukino wa gicuti n’ikipe iba yatumiwe.
Kuri iyi nshuro, Rayon Sports izakina na Gor Mahia FC yo muri Kenya ifite igikombe cya Shampiyona ya Kenya cy’uyu mwaka.
Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi 13 bashya muri iyi mpeshyi ikomeje imyitozo iri gukorera i Gicumbi yitegura ‘Rayon Day’ na CECAFA Kagame Cup ndetse n’umwaka w’imikino wa 2026/27 muri rusange.
📣 Club announcement pic.twitter.com/6Gkb0idSVL
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) July 10, 2026








