Perezida Kagame yihanganishije Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we, ndetse n’abaturage ba Qatar, ku bw’urupfu rwa se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.
Urupfu rwa Sheikh Hamad wapfuye afite imyaka 74 rwabitswe n’Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026.
Mu butumwa bwihanganisha umuryango we, Perezida Kagame yagize ati ” Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azahora yibukwa nk’umuyobozi w’icyerekezo wahinduye Qatar igihugu kidasanzwe kiri mu byateye imbere ku isi.
Yakomeje agira ati ” Umurage we wo gukorera abaturage be n’ubwitange yagize mu guteza imbere ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu, uzahoraho kandi uzakomeza kubera benshi icyitegererezo.”
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, yabaye Umuyobozi w’Ikrenga wa Qatar kuva mu 1995 kugeza mu 2013 aho yasimbuwe ku butegetsi n’umuhungu we, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani uyoboye kuri ubu.
My deepest condolences to my brother, His Highness Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, his family and the people of Qatar on the passing of His Highness the Father Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.
— Paul Kagame (@PaulKagame) July 12, 2026
His Highness Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani will be remembered as a…









