sangiza abandi

NISR yegukanye igihembo mpuzamahanga cy’umushinga ukoresha AI mu gusesengura amakuru y’umurimo

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyahawe igihembo cy’umushinga ukoresha ikoranabuhanga mu buryo butanga impinduka (Innovative Project for Impact Award), kubera gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu gusesengura amakuru y’umurimo mu ndimi zitandukanye no kwihutisha itegurwa ry’ibarurishamibare riwerekeye.

Iki gihembo NISR yagihawe mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI for Good Global Summit 2026, yabereye i Genève mu Busuwisi kuva ku wa 7 kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026.

Umushinga wahembwe ukoresha AI mu gutondeka no gusesengura ibisobanuro by’imirimo n’ibikorwa by’ubukungu byanditswe mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Ubu buryo bwihutisha itunganywa ry’amakuru akoreshwa mu gutegura ibarurishamibare ry’umurimo, bukanafasha kongera umuvuduko n’ubuziranenge bw’imibare ikorwa.

Uyu mushinga wateguwe mu cyiciro cya mbere cya gahunda yo kubaka ubushobozi mu gukoresha amakuru ashingiye kuri siyansi (Data Science Capacity Building Initiative), ukaba uhamya icyerekezo cy’u Rwanda mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho no kubyaza umusaruro ubwenge buhangano mu nzego za Leta.

NISR yavuze ko iki gihembo kigaragaza ubushake bwayo bwo gukoresha ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga mu kongera ireme n’umuvuduko mu gutunganya ibarurishamibare ry’Igihugu, rikenerwa mu igenamigambi no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.

Photos:

[fluentform id="3"]