sangiza abandi

Basketball: U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu Gikombe cya Afurika

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya basketball y’abatarengeje imyaka 18 mu ngimbi, yisanze mu itsinda C hamwe na Cameroon, Tunisia na Senegal mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika rigiye kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire kuva tariki 5 Kanama kugeza tariki 16 Kanama 2026.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 2 Kanama 2026 nibwo habaye tombola y’uko amakipe y’ibihugu 12 azahura mu matsinda y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18, 2026 FIBA U18 AfroBasket, tombola yabereye i Abidjan aho iki gikombe kizakinirwa.

Aya makipe yagabanyijwe mu matsinda 3, buri tsinda ririmo amakipe 4.

Amakipe ari mu itsinda rimwe azazengurukana hagati yayo, bivuze ko buri kipe mu itsinda izajya ikina imikino 3.

Nyuma y’imikino y’amatsinda hazarebwa amakipe 3 ya mbere muri buri tsinda ubundi akurikiranywe hagendewe ku ntsinzi n’ikinyuranyo cy’amanota yagize (Wins and goal difference), ubwo urutonde rw’aya makipe nirokorwa hazaboneka ikipe ya mbere kugeza ku ikipe ya gatatu.

Uko ni nako bizakorwa ku makipe azaba yabaye aya kabiri, haboneke ikipe ya 4, 5 na 6, ndetse binakorwe ku makipe azaba yabaye aya gatatu muri buri tsinda ariko muri ayo makipe 3 hafatwe amakipe 2 azaba yaratsinzwe neza, ubwo hazaba habonetse ikipe ya 7 n’ikipe ye 8.

Aya makipe 8 niyo azahita akomeza muri 1/4 cy’irangiza, akomeze urugendo rwo gushaka igikombe, naho andi makipe 4 asigaye atangire gukina imikino yo guhatanira umwanya wa 9-12.

Amakipe azagera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, azahita abona itike yo kuzakina imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19, FIBA U19 Basketball World Cup, kizabera muri Czechia umwaka utaha wa 2027.

Uretse itsinda rya Gatatu (Itsinda C) ririmo u Rwanda, mu itsinda A harimo Côte d’Ivoire, Misiri, Chad na Nigeria, naho mu itsinda B harimo Mali, Madagascar, Gabon na Morocco.

Amatsinda y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 mu ngimbi

Photos:

[fluentform id="3"]