Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yaherukagaho mu 1998 nyuma yo gusezerera Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo iyitsinze ibitego 3-1, ihasanga Gor Mahia FC yo muri Kenya.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kanama 2026 nibwo hakinwe imikino ibiri ya 1/2 muri CECAFA Kagame Cup 2026 yabereye muri Kigali Pele Stadium, umukino wa mbere wahuje Gor Mahia FC yo muri Kenya na Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani n’umukino warutegerejwe na benshi wahuje Jamus SC na Rayon Sports.
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian ntampinduka yigeze akora mu bakinnyi 11 babanjemo mu mikino 2 itambutse ya CECAFA Kagame Cup.
N’ubundi abakinnyi 11 ba Rayon Sports bari barangajwe imbere n’umuzamu Dande Junior, ba myugariro Ganijuru Ishimwe Elie, Charles Tchouplaou, Nshuti Didier na kapiteni Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”, mu kibuga hagati yari Muderi Akbar, Ibrahim Mansouru Djingarey na Issa Djiguiba naho abatakaga izamu bari Iradukunda Elie Tatou, Kameni Herman Junior na Antonio Kossivi Atisso Kodjo.
Ku ruhande rwa Jamus SC ntiyarifite abakinnyi bayo barimo Muhire Kevin wanyuze no muri Rayon Sports n’umuzamu Kubi Appiah bombi bari bafite ibibazo by’imvune.
Mu gice cya mbere cy’umukino Rayon Sports yagumaga inyuma, ikareka Jamus SC ikiharira umupira ariko nayo iwukinira cyane mu gice cyayo, ubwo Rayon Sports yabaga irekereje ishaka uburyo yambura umupira igahita yataka yihuta.
Aya mayeri niyo yaje kubyarira igitego ikipe ya Rayon Sports yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, kapiteni Nshimiyimana awuzamura mu kibuga cy’umuzamu, usanga Atisso ahagaze neza awutera n’umutwe, usange Muderi Akbar ari wenyine ahita anyeganyeza inshundura.
Jamus SC yakomeje kwiharira umupira ariko ntagihunga byateraga ikipe ya Rayon Sports kuko abakinnyi bayo bari bahagaze neza kandi bose bari mu kibuga cyabo.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye ikipe ya Jamus SC y’umutoza Saber Ben Jabria yinjirana impinduka 3 mu rwego rwo gushaka uburyo yakwishyura.
Iki gice cy’umukino cyatangiye Jamus SC ifungura umukino nayo itangira gusatira izamu rya Rayon Sports byatumye Rayon nayo itangira kubona uburyo bufunguye bwo kwataka izamu.
Ibi nibyo byavuyemo igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku munota wa 57 nyuma y’umupira wazamukanwe neza na Issa Djiguiba acenga abakinnyi ba Jamus SC mbere y’uko bamukuraho umupira usanga Ibrahim Mansouru Djingarey ahagaze neza ahita atsinda igitego cya kabiri bituma Kigali Pele Stadium yari yiganjemo abafana ba Rayon Sports inyeganyega kurushaho.
Umukino wabaye nk’utuza ntakipe iri kwegera izamu ry’indi mbere y’uko ba myugariro ba Rayon Sports barangara, rutahizamu w’umunya-Mali Bandjouhou Diallo akabatanga umupira agahita anyeganyeza inshundura, agatsinda igitego cya mbere cya Jamus SC ku munota wa 70 w’umukino.
Rayon Sports yagiye ku gitutu kuko hari hasigayemo ikinyuranyo cy’igitego kimwe ariko ntibyatumye idakomeza kunyuzamo ikataka izamu rya Jamus SC ndetse iki gitutu cyaje gushira nyuma y’uko Tambwe Gloire ateye ishoti agatsinda igitego cya gatatu cya Rayon Sports ku munota wa 86.
Rayon Sports yahise igera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yaherukagaho mu 1998 ari nayo nshuro yonyine yaryegukanye.
Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma ihasanze ikipe ya Gor Mahia FC yo muri Kenya yageze ku mukino wa nyuma isezereye Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani iyitsinze penaliti 8-7, nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Gor Mahia yari yabanje kubona igitego ku munota wa 34 nyuma y’uko Steven Ebuela yitsinze igitego ariko Al Hilal yaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Ansumana Samura ku munota wa 44 bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1, ndetse n’umukino muri rusange niko warangiye.
Gor Mahia y’umutoza Charles Akonnor byayisabye kwihagaraho kuko yakinnye iminota 30 y’inyongera ifite abakinnyi 10 kuko Jackson Dwang yari yahawe ikarita y’umutuku mu minota ya nyuma y’umukino.
Gor Mahia yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup muri 2015 ubwo yatsindwaga na Azam FC ibitego 2, ikaba iheruka kwegukana iki gikombe mu myaka 41 ishize kuko igiheruka mu 1985.
Umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026 uzaba ku wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2026 muri Sitade Amahoro saa 19:00 hagati ya Rayon Sports na Gor Mahia FC.
Uyu mukino uzabanzirizwa n’umukino wo guhatanira umwanya wa 3 uzatangira saa 15:00 hagati ya Jamus SC na Al Hilal.
Rayon Sports na Gor Mahia ziheruka guhura tariki 18 Nyakanga 2026 kuri ‘Rayon Day’ aho umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-0.

















