Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yatandukanye n’abakinnyi 5 itazakomezanya nabo mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.
Aba bakinnyi batandukanye na Rayon Sports ni Nahimana Nasra ukina ku ruhande rw’iburyo asatira izamu, Umwiza Martha ukina mu kibuga hagati, Keza Angelique ukina nka myugariro, Mukamana Jeanette ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira n’umunya-Cameroon Matapa Naoussie Omerie Delsir ukina nka rutahizamu.
Rayon Sports yatandukanye n’aba bakinnyi nyuma y’uko yasinyishije abakinnyi bashya batandukanye barimo umuzanyemu Khwaka Valentine, Zaina Namuleme ukina mu kibuga hagati, Uzayisenga Lydia na rutahizamu Ishimwe Mizero Evelyn.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yanongereye amasezerano abakinnyi barimo Niyonshuti Emerance wagizwe visi kapiteni w’iyi kipe, Mukantaganira Joselyne, Uwase Andersene wagizwe kapiteni w’iyi kipe, Ndakimana Angeline, Ukwinkunda Jeanette, Eyang Nguema Coralie Odette na Mukeshimana Dorothée.
Rayon Sports y’umutoza Rwaka Claude ikomeje imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino ariko by’umwihariko imikino yo gushaka itike ya CAF Women’s Champions League mu gice cya CECAFA izabera mu Rwanda kuva tariki 21-31 Kanama 2026 muri Kigali Pele Stadiym no kibuga cya Hotel ya FERWAFA.
Muri iyi mikino, Rayon Sports ifite igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda yisanze mu itsinda A hamwe na Yei Joints Stars yo muri Sudani y’Epfo, Mafunzo SC yo muri Zanzibar na Denden FC yo muri Eritrea.









