sangiza abandi

Abasirikare barenga 600 ba Centafrique basoje amahugurwa bahawe n’Ingabo za RDF

sangiza abandi

Abasirikare bashya 566 binjiye ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yari amaze amezi atandatu. 

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 10 Kanama 2026 aho wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kassaï i Bangui

Mu basirikare basoje harimo n’abandi 104, barimo ba Suzofisiye bakuru, barangije amezi ane y’amahugurwa ajyanye n’akazi kabo. Aya mahugurwa yose yatanzwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ku bufatanye na FACA.

Ni umuhango wayobowe na Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin-Archange Touadéra.

Wari witabiriwe kandi n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, ari kumwe na  Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika Kayumba Olivier, abayobozi bakuru ba Leta ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu bya gisirikare muri iki gihugu.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Santarafurika, Gen. Zéphirin MAMADOU, yahaye ikaze aba basirikare bashya, avuga ko bagiye gufatanya na bagenzi babo mu kurinda ubusugire bw’igihugu. 

Yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bufatanye bwa gisirikare u Rwanda rufitanye na Repubulika ya Santarafurika, avuga ko bwatanze umusaruro mwiza.

Yagize ati: “Uyu muhango urashimangira isozwa ry’icyiciro cya gatanu cy’amahugurwa yatanzwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda, hagamijwe cyane cyane gukumira ibikorwa by’abahungabanya amahoro. Nta gushidikanya ko ubumenyi mwungutse muri aya mahugurwa buzagira uruhare mu kurinda igihugu n’abaturage bacyo.”

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yavuze ko iki gikorwa cyerekana ubwitange, imyitwarire myiza n’umurava byaranze abahuguwe mu gihe cyose cy’amahugurwa. Yongeyeho ko bigaragaza ko biteguye gukorera igihugu kinyamwuga, banarangwa n’indangagaciro n’inshingano bahawe nk’abasirikare, bafite ubumenyi buhagije bwo gukora akazi kabo neza.

Aya mahugurwa yakozwe mu rwego rw’umubano ukomeye usanzwe uri hagati ya RDF na FACA, ugaragarira mu bufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi ndetse no mu bikorwa bihuriweho byo kubungabunga amahoro.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Santarafurika Faustin-Archange Touadéra
Abasirikare barenga 600 ba Centafrique basoje amahugurwa bahawe n’Ingabo za RDF

Photos:

[fluentform id="3"]